Alicia Keys azataramira abazareba umukino wa nyuma wa Champions League

Sangiza iyi nkuru

Ni ubwa mbere UEFA ifatanyije na Pepsi bagatumira umuhanzi wo ku rwego mpuzamahanga kuririmba mu marushanwa y’imikino ya Champions League .
Ku itariki 28 Gicurasi mu Butaliyani, nibwo hazaba isozwa rya Champions League ubwo umuhanzi wagiye atsindira ibihembo bitandukanye birimo Grammy, Alicia Keys, azataramira abazitabira uwo mukino uzahuza Atletico Madrid na Real Madrid.

celebrity-mom-showdown-alicia-keys-in-concert
Piano ni kimwe mu bikoresho bya muzika Alicia Keys adashobora gutana nabyo

Lauerent Epstein ushinzwe iyamamaza muri UEFA yagize ati: “Hamwe n’iki cyamamare kizwi cyane mu bihembo agenda aheshwa n’ibihangano bye, ku bufatanye na Pepsi twatumiye Alicia Keys nk’umuhanzi uzasusurutsa abazitabira uwo mukino uzahuza amakipe yitwaye neza bagakinira mu mugi wa Milan umukino uzaba wahuruje abatari bake”.
Alicia Keys azaboneraho kumurika album ye nshya yise In Common iriho indirimbo nka Allelujah n’izindi hariho na In Common yitiriwe album.
cert2
Ubwo hakorwaga amajonjora yateguwe na Jeff Sekkandi muri Uganda, Pepsi yatoranije abaririmbyi icumi mu marushanwa yiswe Peel and Win bakazaboneraho no kureba uwo mukino.
Src: Howwe.biz
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *