Nyuma y’umwuka mubi wakomeje kuba hagati ya Pallaso na Shebbah Karungi, kuri ubu Pallaso byamwanze mu nda maze ubwo yari mu kiganiro kuri WBS TV mu ijoro ryakeye, akubita ibipfukamiro hasi asaba imbabazi Sheebah ku mugaragaro.

Abinyujije ku rukuta rwa Instagram, yanditse agaragaza amagambo agaragaza ko akunze umuziki akorana na Shebbah ko umusigira byinshi atakwibagirwa ,bikaba byamushengura aramutse atandukanye na Shebbah. Benshi mu batunganya umuziki bakaba kuri ubu bakangurira Shebbah gukora igihangano kivuga ku byagiye biranga urukundo rwabo nk’uko inkuru igaragara kuri Howwe.biz ivuga.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram n’agahinda kenshi Pallaso yagize ati : “sindajya ku mavi yanjye atari ukubera Imana, Mama n’umuryango wanjye cyangwa ari ugukiza ubuzima” yakomeje agira ati: “Shebbah ndacyagukunda uko byagenda kose. Ntabwo uri amakosa yawe nanjye sindi amakosa yanjye. sinkusabye imbabazi kubera ubwoba ahubwo kuko nkushimira kandi nshobora kuvuga byinshi byagushengura umutima kandi nawe ushobora kuvuga byinshi byanshengura imbere muri njye kuko ibyo ni ugusenya si ukubaka. Twubatse byinshi turi kumwe isi yifuza kubona bisenyuka..nta rirarenga..numvise ko uri gutegura ikindi kintu #Kisasikimu na none unyibasira..Nindamuka nongeye gukora indirimbo kuri wowe.. izaba ivuga ku bintu byiza byinshi twabanyemo. Ibagirwa facebook, Jeff Kiwa n’itangazamakuru..ndacyagukunda kandi nizeye ko nawe ari uko..Imana ihe umugisha urugendo rwawe”. Pallaso asoza atura nyina wa Sheebah indirimbo Mama out aho yamwifurizaga Umunsi mwiza w’Abamama wabaye kuri uyu wa 08 Gicurasi.

Nyuma yo kuvuga ibi Shebbah byamugezeho aba yirinze kugira icyo abitangazaho hakaba hibazwa niba koko Shebbah azumva ubusabe bwa Pallaso akaba yamubabarira nk’uko ntazibana zidakomanya amahembe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty@Bwiza.com


