Urakuze bihagije ku buryo wumva watangira kurambagiza, ariko uri kugenda ugerageza abakobwa bakakubenga. Ibyo byaba biterwa n’ iki?
Burya mbere yo kurambagiza umukobwa hari imico cyangwa imyifatire ukwiye kubanza gusuzuma , kuko hari ibintu byinshi bitandukanye byatuma abakobwa urambagiza batakwemera.
Icya mbere kutagira ikinyabupfura.
Banza witoze kugira ikinyabupfura kuko burya icyo nicyo kizagaragaza ko wubaha kandi ko n’ uwo muzabana uzamwubaha. Hari abantu bagaragaza imyitwarire myiza n’ ikinyabupfura iyo bari kumwe n’ abandi batari abo mu rugo, bagera mu rugo ikinyabupfura kikabura. Mwene uwo musore iyo amaze gushaka usanga avuga neza n’ ikinyabupfura kinshi mu gihe Atari mu rugo ariko yagera iwe akavuga nabi cya kinyabupfura kikabura, agashimwa n’ abo hanze abo mu rugo iwe bakamugaya.
Umukobwa umwe ati” Nanga iyo ngitangira kumenyana n’ umusore agashaka kunyinjirira mu buzima cyane ambaza ibibazo nk’ ibi , ese hari undi musore mukundana ? n’ ibindi bitari ngombwa nko kumbaza ngo mfite izihe ntego mu buzima”. Ibyo bihita binyereka ko nta n’ ikinyabupfura agira.
Icya kabiri, kutagira isuku.
Kugira isuku bigaragaza ko wiyubaha, kandi wiyitaho. Iyo ufite isuku ugaragara neza mu maso y’ abakubona. Bakobwa bakunda umusore ufite isuku kandi n’ abahungu nuko nabo ntibakunda umukobwa w’ umunyamwanda. Nutagira isuku, umuhati wose uzashyiraho ngo ukundwe n’ abakobwa nta cyo uzageraho. Hari umukobwa umwe wavuze ati” Hari umusore umwe waje kundambagiza, ariko numva anuka inkweto no mu kanwa, ibyo sinashoboye kubyihanganira nahise mwanga”
Icya gatatu kutamenya kuganira.
Burya niba utazi kuganira nabyo bishobora gutuma abakobwa batagukunda. Kumenya kuganira niryo banga ryo kugirana ubucuti bukomeye no kubukomeza . Niba uri kuganira n’ umukobwa , irinde kurangara, murebe mu maso, muvugishe n’ ijwi ryoroheje ritamukanga, mwereke ko umuteze amatwi witonze, wumve neza ibyo avuga kandi umwereke ko uhaye agaciro ibitekerezo bye.
Ubushakashatsi bwerekanye ko abasore cyangwa abagabo muri rusange bo bakururwa n’ ibyo bareba ariko abakobwa bo bagashimishwa n’ ibyo bumva. Iyo umusore aguhaye impano urishima ariko iyo azi kuganira akamenya amagambo meza yo kuguhumuriza no kugutera inkunga , nta musore wamuruta. Burya n’ abagore baca inyuma abo bashakanya , abenshi batwarwa n’ amagambo meza babwirwa.
Ikindi twavuga cyatuma umukobwa atagukunda, ni igihe udashobora gusohoza inshingano zawe zikureba.
Abakobwa benshi ntibakunda umusore uhora yirukanwa ku kazi kubera ubunebwe. Abasore batagira intego mu buzima bwabo nabo abakobwa ntibabakunda. Niba rero witegura kurambagiza umukobwa runaka, gerageza kwitwararika ibyo byose tumaze kuvuga hejuru ubundi ukore ibi bikurikira.
Icya mbere ujye wubaha umwanzuro w ‘umukobwa.
Niba hari ibyo aguhakaniye wowe ukumva siko ubyumva , irinde gutitiriza cyane kuko byamurambira akaba yanaguha igisubizo kitamuvuye ku mutima agira ngo akwikize gusa cyangwa akaba yahita akwanga burundu.
Ikindi kandi irinde kugirana agakungu n’ abakobwa benshi.
Umuhungu ugirana agakungu n’ abakobwa nta gahunda aba afite yo kurambagiza. Niba ubwira umukobwa amagambo meza kandi azi neza ko ayo magambo uherutse kuyabwira undi mukobwa w’ incuti ye, bose nta n’umwe uzagukunda bazagufata nk’ udafite gahunda nzima. Ikindi gikomeye ujye wirinda kwirarira ngo ubwire umukobwa ubutunzi n’ ubushobozi udafite, iyo amenye ko ntabyo ufite ahita akwanga, jya uvugisha ukuri.
Icyo twasorezaho, ugomba kumenya ko kuganiriza umukobwa usa n’ umukanga cyangwa guhita umuturaho amagambo menshi mukibonana, atari byiza nabyo abakobwa ntibabikunda, ubwo rero gukundwa umuntu ubwe abigiramo uruhare runini.
Leki@bwiza.com







