Simone Gbagbo, umufasha wa Laurent Gbagbo wahoze ari perezida wa Cote d’Ivoire kuri uyu wa Mbere yagejejwe imbere yubutabera bwo mu gihugu cye, aho akurikiranweho ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye ikiremwa muntu ashinjwa gukorera mu gihugu cye hagati y’umwaka wa 2010-2011.
Kuri uyu munsi kandi umugabo we nawe yari ari imbere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’I La Haye mu Buholandi aho afungiwe ashinjwa ibyaha nk’ibyo umugore we ashinjwa.
Simone Gbagbo akurikiranweho ibyaha yaba yarakoze igihe hadukaga umwuka mubi mu gihugu wakurikiye amatora yo mu 2010 nyuma y’aho umugabo we wari ku butegetsi na Alassane Ouattara bari bahanganye mu matora bombi batangaje ko batsinze.

Imvururu zadutse zamaze amezi 4 zahitanye abantu bagera ku 3000, maze Simone Gbagbo n’umugabo we bakurwa ku butegetsi hashyirwaho Ouattara nk’uko VOA dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Abategetsi ba Cote d’Ivoire banze kohereza Simone Gbagbo I La Haye ahari umugabo we ngo abe ari ho aburanira, aho bavuze ko ubutabera bw’igihugu cyabo nabwo bushobora kumucira urubanza.
Aramutse ahamwe n’ibyaha akurikiranweho, Simone Gbagbo ashobora kuzahanishwa igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose kubera uburemere bwabyo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


