Abasura ubutaka butagatifu bwa Kibeho muri Nyaruguru, ku minsi mikuru ikomeye nka Assomption iba buri 15 Kanama, no ku munsi ngaruka-mwaka w’amabonekerwa, uba buri wa 28 Ugushyingo, bose ikintu bahurizaho nuko hakiri ikibazo gikomeye cy’ibikorwa-remezo by’ibanze nk’amahoteli, za restaurants, aho kugama izuba n’imvura, ubwiherero (imiryango 30), aho gutekera no gukaraba.

Iyo izuba rivuye abantu ntibabona aho kurihungira
Kuri aya ma taliki yombi, imbaga y’abantu basaga ibihumbi mirongwitanu (50’000) baba bateraniye imbere y’Ingoro ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo yubatswe i Kibeho. Ubwaho ntihasakaye. Iyo imvura iguye inyagira abantu; n’izuba ryaba ryinshi rikabica.
Amahoteli n’aho gufatira amafunguro ni mbarwa kuko, naho gucumbika ntiahahari kuko iyo ijoro riguye basasa ibitenge bakaryama hasi.. abenshi mu bahasura batekera hanze ku gasozi bakoresheje inkwi n’amashyiga y’amabuye.
Padiri Francois, umukuru w’Ingoro ya Bikira Mariya y’i Kibeho, yemera ko bafite ikibazo cyo kwakira neza abantu bose babasura. Yongeraho ko ariko n’i Vatikani, abahasura bose batabona aho bugama imvura iyo iguye.
Yagize ati “ku munsi nk’uyu, dusurwa n’abantu bakabakaba 50.000. Kubabonera bose ibyo bakeneye biragoye. Dufatanije n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru, duhora dukangurira abikorera ku giti cyabo, kuza gushora imari yabo hano kuko hari amahirwe menshi. Igishushanyo mbonera cy’umugi wa Kibeho (master plan) kirahari. Ariko abashoramari ntibaraza. Dukeneye cyane amacumbi aciriritse.”

Abantu batekera hanze mu mirima yegereye imbuga y’ibonekerwa
Kibeho ya Nyaruguru ihagaze ite tugereranije n’ahandi habaye amabonekerwa ya Bikira Mariya nk’i Lourdes mu Bufaransa?
Nk’uko ikinyamakuru Lourdes.Infos kibivuga, Lourdes nyuma y’imyaka 161 Bikira Mariya ahabonekeye umukobwa witwa Bernadette, buri mwaka isurwa n’abantu basaga 6’000’000 harimo abagera kuri 550’000 baza mu matsinda.
Kibeho, nyuma y’imyaka 38, ubu isurwa n’abagera ku 700’000. Ibyumba byo gucumbikamo ntibirenga 60 kuko hari “centres d’acceuil” 2 gusa.
Lourdes ni umugi muto utuwe n’abantu bakabakaba 150’000. Ariko hari amahotels asaga 144. Niwo mugi wa 2 mu gihugu cy’Ubufaransa, ufite amahoteli menshi. Mu 2018, Ingoro y’i Lourdes yari ifite abakozi bagera kuri 319 harimo 220 bahoraho. Ingengo y’imari ikoreshwa buri mwaka isaga miliyari 30 Frw. Ayo mafaranga yose ava mu mpano n’amaturo y’ahahasengera.
Ku butaka butagatifu bwa Lourdes hubatswe kandi ingoro enye: Iya Bikira Mariya Utasamanwa icyaha, yakira abantu 700. Ingoro ya Rosali yakira 1’500. Iya Mutagatifu Piyo yakira abantu 25’000. N’ingoro yitiriwe Mutagatifu Bernadette yakira abantu 5’000. I Kibeho, hari ingoro imwe gusa yakira abantu batarenga 300.
Nk’uko inkinyamakuru Lourdes.Infos gikomeza kibivuga, ngo muri iyi minsi, abasura Lourdes baragenda bagabanuka. Kubera ko Abanyaburayi basa nk’abateye umugongo ibijyanye n’imyemererere ishingiye ku madini. I Kibeho, abahasura biyongera buri mwaka.

Abantu baturutse imihanda yose baza i Kibeho

Abantu baturuka mu bihugu bitandukanye

Abantu baba bitabiriye kubwinshi
Domice Gasarabwe


