Abantu 21 bari bakurikiranweho gushaka guhirika Nkurunziza bakatiwe gufungwa burundu

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare barimo n’abapolisi bakatiwe gufungwa burundu nyuma yo gushaka guhirika Perezida Nkurunziza mu gihe harimo bamwe bari baragizwe abere.

Mu bakatiwe gufungwa burundu, harimo batanu kuri barindwi bari baragizwe abere mbere, urukiko rwanzuye ko bagomba kugarurwa mu buroko bagafungwa.

Kuri 17 bari barakatiwe gufungwa hagati y’imyaka itanu, batanu bahanishijwe igifungo cy’imyaka ibiri, abasigaye 12 bakatiwe mu gufungwa burundu.

Aba bariyongera kuri bane bari barakatiwe igihano cya burundu mbere gusa bafite uburenganzira bwo kujuririra urukiko rusesa imanza.

abakatiwe Foto

Abahamijwe ibyaha uko ari 26 bategetswe gufatanya mu kuriha indishyi zingana na miliyari esheshatu mu mafaranga y’u Burundi y’ibyangijwe mu gihe cyo gushaka guhirika ubutegetsi.

Abasabye indishyi barimo Radio Television Rema FM yashenywe tariki ya 13 Gicurasi 2015.

BBC yatangaje ko urwo rubanza ari intsinzi ku bushinjacyaha na leta ndetse no kubasaba indishyi y’akababaro kuko ibyo basaba ahanini babibonye.

Ubushinjacyaha bwasabaga ko ababurana bose uko ari 28 bahabwa igihano cyo gufungwa burundu.

Nyuma yo gukatira abo, urukiko rwatangaje ko bafite uburenganzira bwo kujurura mu rukiko rwisumbuye mu gihe batanyuzwe n’ibihano bahawe.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *