Naryamanye n’abagabo 700 barimo ibyamamare 27- Inkumi y’imyaka 22

Sangiza iyi nkuru

Benshi bakozwe ku mitima n’ubuhamya bw’umukobwa witwa Charlotte Abena Serwaa w’imyaka 22 y’amavuko, akaba akomoka mu gihugu cya Ghana uvuga ko yaryamanye n’abagabo 700 mu myaka umunani.

Abena avuga ko muri aba bagabo 700 harimo ibyamamare byo muri iki gihugu bigera kuri 27 atatangaje amazina.

Mu kiganiro yagiranye na KwakuManu Tv, uyu mukobwa yavuze ko yakoze bwa mbere imibonano mpuzabitsina afite imyaka 14, umugabo wa mbere baryamanye ari na we wamwambuye ubusugi akaba yari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri wari ufite imyaka 56.

Yagize ati “Bamfatiranaga n’ubwana bakankoresha imibonano mpuzabitsina, nta yandi mahitamo nari mfite, nabonye aribwo buzima nkajya nanigurisha bakampa amafaranga, hari ubwo nakiraga n’abarenze umwe ku munsi”.

Uyu mukobwa avuga ko yaryamanye n’ibyamamare bizwi muri iki gihugu ariko nubwo atahise atangaza amazina yabyo, ko azayavuga bitewe n’uko bamwe muri byo batigeze buzuza ibyo basezeranye.

Nubwo yamaze iyi myaka yose igera mu munani yarijanditse muri izi ngeso z’ubusambanyi, ngo ntabwo yigeze aryamana nabo bahuje igitsina,

Ati ” Nagiye nsubiza inyuma ubusabe bw’urukundo n’abo duhuje igitsina bazwi cyane mu ruganda rwa Cinema muri iki gihugu cya Ghana”.

Uyu mukobwa anagira inama abakobwa bakiri bato kutanyura mu nzira nk’iyo yaciyemo akagera n’aho amenyekana, aho abahamiriza ko nta kiza yavuga ko babona mu kugurisha umubiri wabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *