Ubwo imodoka ya Perezida Uhuru Kenyatta n’izimurinda harimo na moto zari mu muhanda ugana ku ngoro ye, umuturage witwa Uvanalies Nyabuto yamuhagaritse maze amusaba akazi mu gisirikare cy’igihugu.
Nyabuto yari afite urubaho rwanditseho ubutumwa bugira buti: ” Nyakubahwa Perezida, mumpe amahirwe yo kujya mu gisirikare cy’igihugu. Mumbabairre kuba nubahutse umutekano wanyu.”
Ikinyamakuru Standard Media kivuga ko imyitwarire ya Nyabuto itamuhiriye kuko yahise atabwa muri yombi, akaba acumbikiwe ku sitasiyo ya polisi ya Kilimani. Arazira kubangamira umutekano w’Umukuru w’Igihugu ufitiwe inshingano zo kurindwa cyane.
Kenyatta yari avuye kuri Kenyatta International Conference Centre (KCC) yerekeza aha ku ngoro ye.


