Umunyamakuru wa televiziyo muri Uganda witwa Sheilla Gashumba yashyizwe ku karubanda n’umuvandimwe we umushinja kuba indaya butwi ngo imaze gukuramo inda zigera kuri 6 zose.
Iyi nkuru dukesha urubuga Howwe.biz iravuga ko umwuka utari mwiza hagati y’abavandimwe, Catherine Mutesi Gashumba n’umunyamakuru kuri televiziyo Sheilah Gashumba. Aba bombi bakaba ari abakobwa ba Frank Gashumba wamamaye mu gusesengura ibibazo bya politiki, aho bivugwa ko aba bavandimwe bameranye nabi ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Whatsapp.

Kimwe mu byashyizwe hanze na Catherine Mutesi Gashumba uru rubuga rwabashije kubona n’aho uyu yavuze ko Sheilah Gashumba ari indaya butwi yabigize umwuga yigurisha ninjoro ku kayabo ka miliyoni 10 z’amashilingi.
Catherine Gashumba yakomeje avuga ko Sheilah afatanya mu butekamutwe na nyina wigeze kumufasha gukuramo inda yakuye inda muri uko kwicuruza. Uyu yakomeje avuga ko Sheilah igihe gito yamaze muri Afurika y’Epfo ku ishuri imibonano mpuzabitsina yari yarayigize nk’amafunguro guhera mugitondo kugeza nimugoroba aho yabaga asambana n’abakire bo muri Afurika y’Epfo no muri Sudani bakamwishyura.

Hagati aho, Sheilah Gashumba nawe aganira n’umwe mu nshuti ze kuri internet, yarasetse cyane arangije atera utwatsi ibyavuzwe n’umuvandimwe we ariko bahuje se gusa, avuga ko ishyari ari isoko y’ikibi, yongeraho ko nta mwanya afitiye uwo muntu w’imyaka 25 uvuga ibintu nk’iby’abana b’imyaka 16.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Anatty MUREGO@Bwiza.com


