Snoop Dogg yashinjije Prince gusiga amwigishije ubusambanyi no gutongoza abagore

Sangiza iyi nkuru

Icyamamare mu njyana ya Hiphop, Snoop Dog, yahamije ko nyakwigendera Prince umaze iminsi mike yitaby’Imana, yamusigiye impano ikomeye yo gutereta no gusambanya abagore mu bitekerezo.

Uyu muhanzi aganira na Big Sky kuri uyu wa Gatandatu taliki 7 Gicurasi 2016 mu mujyi wa Atlanta, yerekanye uburyo bwiza bwo gutereta abakobwa n’abagore mu buryo buziguye, nkuko Prince yasize amugabiye iyo mpano.

2dfea2cf7f3ce2f0553787a498adfdb9

Ibyo yabishimangiye avuga ko we ubwe n’umugore we, bagiye bibonera uburyo Prince ateretamo, atanga n’ingero zifatika aho yaterese umukobwa bari bahuye bwa mbere ubwo bari bitabiriye umukino wa Basket.

Yagize ati”sinzibagirwa umunsi narindi kumwe n’umugore wange Shante twicaye iruhande rwa Prince, ari kumwe n’umukobwa mwiza cyane kuko n’umugore wange yaramukunze.”

usa-basketball-nba
Snoop Dogg na Shante Taylor

Yakomeje avuga ko usibye no gutereta, abagore benshi yabaga ari mu rukundo nabo rimwe na rimwe ntibakoraga imibonano mpuzabitsina byeruye,ahubwo yabibakoreraga mu bitekerezo bikabanyura,ari naho uyu muraperi yakuye ubwo bumenyi.

prince-rogers-nelson-18
Prince ngo yari impuguke mu gutongoza igitsinagore

Snoop Dog w’imyaka 44, iyi mpano yasigiwe na nyakwigendera akomeje kuyifatanya n’umuziki we aho muri uku kwezi arimo gutegura ibitaramo bitandukanye azaba afatanyije n’umuraperi Wiz Khalifa.

Si ibyo gusa kuko ari gutegura no gushyira hanze umuzigo w’indirimbo ze, zigaruka ku mwimerere nyawo wa Hiphop nk’uko we abivuga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *