Mu bitaro byo mu gihugu cy’u Buhinde umukecuru w’imyaka 72 y’amavuko yabyaye umwana, bakaba barakoresheje uburyo by’ikoranabuhanga mu gutera uyu mugore intanga ngabo, ariko ibi bikaba bikorwa ku bagore babuze imbyaro.

Daljinder Kaur ariwe uyu mugore mu mazina ye, yabyariye mu bitaro biri mu mjyi wa Haryana akaba abyaye nyuma y’imyaka ibiri akurikiranwa n’abaganga, umugabo we afite imyaka 79.
Ibi bikaba byateje impagarara abantu muri icyo gihugu bavuga ko iri koranabuhanga rije guhindura ibintu ku buryo umuntu wacuze imbyaro yakongera kubyara, ariko umuganga ushinzwe ibyo gutanga intanga ngabo akaba avuga ko itegeko ryo kudaha intanga abari mu zabukuru rizashyirwaho, ariko we akaba avuga ko bashobora kuzashingira ku myaka 55 y’amavuko. Yongeyeho ngo icyo abantu wenda batekerezaho ari uburyo uwo wabyaye ari mukuru niba yashobora kurera uwo mwana kugeza akuze.
Ati “niba ubyaye umwana ugomba kumurera nibura akagira imyaka 20, ntabwo ari byiza ko wabyara hanyuma umwana akarerwa n’abandi bantu”
Ubu bibaye ubwa kabiri umugore ukuze abyara umwana mu Buhinde kuko mu minsi ishize undi mugore w’imyaka 70 nawe yari yabyaye umwana, ariko nyuma y’imyaka 2 gusa uyu mugore yaje kwitaba Imana umwana ubu ari kurerwa n’umuryango.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com


