Umugabo n’umugore batatangajwe amazina yabo, bafotowe n’umurobyi ,ubwo bari barimo gusambanira mu byatsi biri iruhande rw’ikigo cy’amashuri mu mujyi wa Doncster mu Bwongereza.
Ibi byabaye kuri uyu wa mbere taliki 09 Gicurasi 2016, aho aba bombi bakoze imibonano mpuzabitsina umugore abanje kunywa itabi mu gihe umugabo we inseko n’ubwuzu ngo ari byo byamurangaga.

Aya mashusho yafashwe amara amasegonda 90, agaragaza umugabo ari hejuru y’umugore mu byatsi biri mu kibuga kiri iruhande rw’ishuri ryigamo abanyeshuri barenga ijana.
Umugabo usanzwe akora akazi k’uburobyi, ari nawe wafashe aya mashusho yagize ati: ” nari ndi ku igare na mugenzi wanjye tugiye gushaka aho turoba”.
Yakomeje agira ati: “ mu gihe twari tugeze ku kiraro kiri iruhande rw’inzira ya gariyamoshi, nibwo twabonye hirya gato mu byatsi umugabo n’umugore bahakambitse. ”

Asobanura ko abo bantu bari barabipanze kuva kera, yagize ati” byagaragaraga ko bari bahamaze umwanya kuko bari baniyambuye ubusa buri buri umwe ari hejuru y’undi”.
Yagarutse ku buryo yatewe impungenge n’uko batigeze batinya ko ako gace gacamo gariyamoshi kandi akaba ari n’iruhande rw’ishuri ariko ntibibahungabanye.
Yakomeje agira ati” ako gace basambaniyemo gaherereye iruhande rw’umujyi wa Doncaster kandi haba n’abanyeshuri, tekereza ko nanjye njya mpanyura n’umwana wanjye w’imyaka 5. Ubwo iyo tuza kuhanyurana byari kugenda gute?”
Ibyo ngo byatumye uyu murobyi afata amashusho ngo aze kwereka abantu bake nka gihamya y’ibyo yabonye ku bashidikanya.

Mu gihe yabegeraga afata amashusho ngo yumvise bavuga mu ndimi z’amahanga aho bagiraga bati” kuki tutari twarahuriye ahantu nkaha ngo dukore ibintu nk’ibi?
Si ubwa mbere ibi bibaye kuko Polisi yo muri ako gace ivuga ko no mumpera za 2010 yakiriye ibirego nk’ibyo bigera kuri 48, bituma hafatwa ingamba zo guhana bihanukiriye abakorera ibyaha by’ubusambanyi mu ruhame.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


