Umuhuzabikorwa wungirije wa mbere mu ishyaka rya RNC, Kayumba Faustin Nyamwasa, washinjwaga na bamwe mu bayoboke baryo kugira uruhare mu ishimutwa rya Benjamin Rutabana, yagize icyo abivugaho bwa mbere agaragaza ko na we ahangayitse.
Benjamin Rutabana yabuze mu ntangiriro z’ukwezi kwa Cyenda, ni byinshi byagiye bivugwa kuri iri bura rye cyane cyane Kayumba Nyamwasa atungwa agatoki n’abo bahuriye muri iri shyaka ko abiri inyuma bitewe n’ibibazo ngo bari bafitanye.
Musonera Jonnathan uri mu bashinze iri shyaka yatunze agatoki Kayumba, Jean Paul Turayishimiye wari umuvugizi wa RNC aregura kubera iki kibazo n’abandi bagera kuri 14 basezera muri iri shyaka nyuma y’uko abari abayobozi baryo muri Canada barimo Tabitha Gwiza, mushiki wa Ben bahagaritswe bazira gusaba abayobozi barimo Kayumba kuva ku buyobozi mu gihe baterekana aho Ben ari.
Kuva Ben yabura Kayumba yari yararyumyeho kandi mu binyamakuru bitandukanye badasiba kumugarukaho nk’uwagize uruhare mu ibura rye. Bwa mbere aganira n’itangazamakuru hibandwa ku ibura rya Ben, nibwo yabajijwe kuri iki kibazo yisobanura avuga ko ntaho ahuriye nacyo nk’uwaba yarakigizemo uruhare.
Umuryango wa Ben uvuga ko yavuye aho yabaga mu Bubiligi ku itariki ya 4 Nzeli 2019, yerekeza i Kampala muri Uganda. Ku itariki ya 5 y’uko kwezi ngo nibwo yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe, agakomeza kuvugana n’umugore we kugeza ku itariki ya 8 y’ukwa cyenda.
Umufasha wa Ben, Diane Rutabana niwe wahishuye ku ikubitiro ko umugabo we ajya kuva mu rugo yavuze ko afitanye ibibazo na bamwe mu bayobozi ba RNC barimo na Kayumba na muramu we, aha hari mu kiganiro yagiranye na BBC mu kwezi kwa 10.
Mu itangazamakuru Kayumba arahakana avuga ko Ben ajya kwerekeza muri aka karere yaburiyemo atigeze abimubwira.
Yagize ati “Mbere na mbere Ben ajya kugenda njyewe ntiyigeze anambwira ko agiye kujya muri kariya Karere, ariko nyuma yaho aho batangiriye kuvuga twaje gukora inama mu ihuriro [RNC] abantu bavuga ko Ben agomba kuba hari ahantu yagiye”.
Aganira na VOA ku wa 16 Ugushyingo 2019, mushiki wa Ben, Adeline Rwigara yavuze ko yaganiriye na Kayumba amubaza aho musaza we ariko, aha yagize ati “Bose nashakishije nimero zabo ndababwira nti amaraso y’umuvandimwe wanjye agize icyo aba muzayabazwa, hagati aho numvise ko baba bari mu bintu by’iperereza ariko ni ikinamico barimo,…”
Kayumba Nyamwasa na we yemera ko yagiranye ibiganiro na Adeline hamwe na Diane Rutabana, ati “Hashize igihe umugore we arampamagara ibyo namubwiye arabizi, hashize igihe gito mushiki we Adeline aranyandikira turavugana mubwira icyo ntekereza, bimwe yabivuze ku maradiyo ibindi ntabwo yabivuze,… nyuma yaho Ihuriro nyarwanda twasohoye itangazo….”.
Kayumba yakomeje avuga ko atakomeza kugira byinshi atangaza kuri iki kibazo nyuma y’aho umuryango wa Ben utangiye ikirego mu rukiko urega bamwe mu bayobozi b’iri shyaka n’abandi ushinja kugira uruhare mu ibura rya Ben.
By’umwihariko Kayumva akavuga ko iki kibazo cyafashe indi Ntera gusumbya uko we yabitekerezaga, https://bwiza.com/?14-bitandukanyije-na-RNC-nyuma-yo-kwirukana-Tabitha-Gwiza-na-bagenzi-be-batatu
Ben Rutabana ubu ukomeje gushakishwa asanzwe ari komiseri muri RNC ushinzwe kongera ubushobozi. Ni umwanditsi n’umuhanzi wamenyekanye mu Rwanda mu ndirimbo zivuga ku buzima, urukundo n’amahoro.
Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, mu 1995 nibwo yavuye mu gisirikare afite ipeti rya “Su-Liyetona”. Mu 2004 yerekeje mu gihugu cy’ u Bufaransa mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha umuziki we, agezeyo ngo yiyita impunzi aniyunga ku batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda. Kugeza ubu aho Rutabana aherereye ntabwo hari hamenyekana.



2 Responses
Kayumba Nyamwasa yavuze ku ibura rya Ben Rutabana bwa mbere
Iriya famille ya Rwigara nabagira inama yo kuva muri polotique,kuko Rwigara atarapha harumuhanuzi wabahanuriye ababwira ko ibintu barimwo Imana itabyishimiye banze kumwumva yarahagurutse ari kwisabato mwiteraniro aburira Rwigara.None ndabiginze bave muribiriya bintu kuko ntibizabagwa amahoro.Muzabaze abachristo bitorero ry’abandivantisiti binyamirambo iyo nkuru irazwi.
Kayumba Nyamwasa yavuze ku ibura rya Ben Rutabana bwa mbere
Iriya famille ya Rwigara nabagira inama yo kuva muri polotique,kuko Rwigara atarapha harumuhanuzi wabahanuriye ababwira ko ibintu barimwo Imana itabyishimiye banze kumwumva yarahagurutse ari kwisabato mwiteraniro aburira Rwigara.None ndabiginze bave muribiriya bintu kuko ntibizabagwa amahoro.Muzabaze abachristo bitorero ry’abandivantisiti binyamirambo iyo nkuru irazwi.