Ngo ni umuco. Iyo umugore agize ibyago agapfusha umwana ni ngombwa ko aryamana na se w’umwana kabone n’iyo yaba yarashatse undi mugabo. Babyita “guhungura”. Ngo iyo atabikoze, abana bamushiraho!
Liliane, ni umudame w’imyaka 29 utuye mu ntara y’amajyepfo mu Rwanda. Mama we yitwa Berthe. Afite iimyaka 20, Liliane yakundanye na Jacques amutera inda. Akimenya ko atwite, Lilliane yabibwiye Jacques amutera utwatsi. Liliane yarihanganye aratwita, abyara umwana w’umukobwa amwita Sylvie.
Lilliane yakomeje kwitwara neza aza no kubona umugabo, Alphonse. Ubu babanye neza. Babyaye umwana w’umuhungu Alexis. Naho Sylvie yagumye kwa Nyirakuru (Berthe) ubyara nyina. Mu cyumweru gishize, Sylvie ubwo yakinaga n’abandi bana, moto y’inkunkubutsi yaramukubise. Bamujyana kwa muganga. Ariko bamugezayo yashizemo umwuka.
Mukecuru Berthe yahise aterefona Liliane na Jacques ababikira umwana wabo. Slyvie yashyinguwe kuwa 15 Ukuboza 2019. Ari Lilliane, ari Jacques, ari Alphonse bose bari baje ku itabaro.Ku mugoroba wo kuwa 15, mama wa Lilliane yaramuhamagaye, amushyira ku ruhande, aramubwira ati “mwana wanjye rero, nubwo bwose wibereye mu gahinda, hari umuco. Iri joro ugomba guhura na Jacques mukarangiza umuhango. Bitabaye ibyo imbyaro zizagushiraho.”
Lilliane acyumva ibyo, yahise asubiza mama we ati “mama, ndyamana na Jacques n’ubuhemu bwe? Ntibishoboka. Kandi mfite undi mugabo.”
Mukecuru yaramwigishijeee. Bigezeho ahamagara Jacques bajya mu cyumba bicara ku gitanda, arabigisha bombi. Lilliane atangira kurira. Jacques atangiye kumuhanagura, umukecuru ahita yisohokera. Arababwira ati ”ndagiye kandi ndacyinga umuryango. Ndagaruka nyuma y’amasaha 2.”
Amasaha 2 ashize, mukecuru yaragarutse, arabakingurira basubira mu kiriyo mu bandi. Namwe nimutubwire… wabyifatamo ute igihe waba uhuye nibi ?
NB: Iyi nkuru ni impamo, usibye amazina y’amahimbano.

Domice Gasarabwe


