Mu nama ya World Economic Forum kuri Afurika, u Rwanda rwakiriye ku nshuro ya mbere, aho Tony Blair yari yicaye iruhande rwe ndetse n’umuherwe Howard Buffet ku rundi, perezida Kagame yongeye kugaruka ku mpamvu zatumye afata icyemezo cyo kuziyamamariza manda ya gatatu mu 2017, yongera gushimangira ko yabikoze mu rwego rwo kubaha ibyifuzo by’abaturage.
“Ntabwo nigeze nsaba ibi bintu” , uwo ni perezida Kagame yongeyeho ko habaye impaka nyinshi hagati mu ishyaka riri ku butegetsi no mu baturage basanzwe hibazwa niba akwiye gukomeza kuyobora igihugu. “Nabwiye Abanyarwanda ntabwo ari ikintu mwitekerezaho, ahubwo ni icyo abandi badutekerezaho” .
“Narababwiye nti ahari mwafata risk ku wundi muntu” , ibyo nibyo perezida Kagame yavuze, avuga ko bashaka undi muntu mu ishyaka riri ku butegetsi, FPR cyangwa ahandi. “Ariko, bakomeje kuvuga ngo hoya, turashaka ko ugumaho” .
Icyemezo cya perezida Kagame cyo kwiyamamariza manda ya gatatu yagifashe nyuma y’aho Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemereje ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda kugirango perezida Kagame yemererwe kuziyamamariza indi manda biza kwemerezwa mu matora ya referandumu, aho 98% by’Abanyarwanda batoye itegeko nshinga rivuguruye ryemerera perezida Kagame kuzongera kwiyamamaza.
Iki cyemezo kandi cyaje nyuma yo kwitegereza bihagije ibyo u Rwanda rwagezeho mu bijyanye n’ubukungu ku butegetsi bwa Kagame, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize ijegeje bikomeye u Rwanda mu bukungu no mu buzima busanzwe.
Urubuga Quartz Africa ruvuga ko ari ubwa mbere perezida Kagame avugiye mu nama ikomeye ku rwego mpuzamahanga nk’iya WEF, ku ngingo ikomeye nk’iriya.

Perezida Kagame akaba yayijeho nyuma y’aho Tony Blair yari amaze gutebya avuga ukuntu yabashije gutorerwa manda ya gatatu mu matora rusange mu Bwongereza akaba yarayoboye kuva mu 1997-2007. (Nta mubare ntarengwa wa manda kuri minisitiri w’intebe mu Bwongereza).
Tony Blair uzwiho kuba afasha guverinoma y’u Rwanda mu buryo butandukanye burimo kubaka ubushobozi, yakunze gushima imiyoborere ya perezida Kagame kugeza ubu. Naho umuherwe w’Umunyamerika, Howard Buffet, nawe wagaragaje ko ashyigikiye ko Kagame yakomeza kuyobora u Rwanda, yavuze ko iyo Kagame atahaba baba batari gukora ibyo bateganya gukora.
Yagize ati: “Iyo ntatekereza ko perezida Kagame azakomeza kuyobora indi myaka 7, nta nubwo twari gutekereza gukora bimwe mu bintu turi kugerageza gukora” , aha Buffet akaba yahise ahabwa amashyi n’abantu bari bari muri iyi nama.

Ku kijyanye no guhitamo hagati y’ibyifuzo by’Abanyarwanda no kunengwa n’amahanga, Kagame yavuze ko wabikora utabikora bitazabuza amahanga kugira ibyo anenga.
Ku kijyanye na manda ya gatatu ya perezida Kagame, Quartz Africa ivuga ko kunengwa n’abanyaburayi bishobora kutazibanda ku kuba perezida Kagame wakoze byinshi agumye ku butegetsi, ahubwo bizibanda ku kwrekana ko ari urugero rubi azaba ahaye bagenzi be b’Abanyafurika.
Urugero rutangwa n’urw’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gifite umutekano muke perezida wacyo Joseph Kabila akaba nawe ashobora kwiyamamariza manda ya gatatu kandi adakunzwe cyane n’abaturage. Hagati aho undi muturanyi, perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza nawe ari kuyobora manda ya gatatu ariko yateje imyuvumbagatanyo ikomeye mu gihugu na n’ubu hakaba hari impungenge ko ibintu bishobora kurushaho kuba bibi.
Muri Uganda naho, perezida Museveni uri burahirire manda ya 5 kuri uyu wa 12 Gicurasi, akomeje kwibasira abatavuga rumwe nawe nyuma y’imyaka 30 ari ku butegetsi.
Nubwo Afurika mu myaka ishize yagerageje gutera intambwe muri demokarasi ugereranyije na mbere, haracyari abayobozi benshi ku mugabane biyemeje kuba ba perezida ubuzima bwabo bwose kandi mu by’ukuri nta n’icyo bageza ku baturage babo kigaragara.
Iki kibazo nubwo ngo kitareba perezida Kagame cyane, ariko ngo naramuka akomeje kuyobora, abasesenguzi basanga hari igihe azagirana ibibazo n’Abanyaburayi n’Abanyamerika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com





