Mu gihe hari abantu basaga 100 bari bafashwe n’inzego z’umutekano mu gace ka Musaga bashakamo abashinjwa ibyaha by’ubwicanyi, bane muri bo nibo bacakiwe na polisi ibita abicanyi.
Antoine Rumenyetso, umuyobozi wa Zone Musaga yatangaje ko icyo gikorwa cy’umukwabo cyakozwe bagamije guta muri yombi abashinjwa ibikorwa by’ubwicanyi bo bita abicanyi.
Yakomeje avuga ko bidashidikanywaho, ko muri iyi zone abereye umuyobozi hari ubwicanyi, ndetse ko bumaze iminsi kandi ko butarahagarara.
OP1 Pierre Nkurikiye, umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi ahamya ko abantu 4 aribo polisi yasigaranye ngo ikaba yari yafashe abasaga ijana ariko bagamije gufata abo kuko bari basanzwe bazwiho ubwicanyi muri iyo zone.
Ibi bibaye mu gihe ikibazo cy’umutekano muke gikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’umujyi wa Bujumbura, abantu baterwa za gerenade aho bateraniye, abandi bakarasirwa mu tubari,abasirikare bakomeye bakwicwa ababarashe bakaburirwa irengero…
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


