Ifaranga ngo niwe mukunzi wa mbere wa Shilole wamamaye muri Tanzania

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi, Shilole ukomoka muri Tanzania yatangaje ko umukunzi we wa mbere ari ifaranga mu gihe byavugwaga ko yaba ari mu rukundo na Nuh.
Ibi yabitangarije Bongo5 nyuma y’umubano Chilole yari afitanye na Nuh nawe usanzwe uzwi muri muzika yaTanzaniya ngo usa n’uwajemo agatotsi.
SHILOLE
Ibi kandi bije bisanga inkuru yari imaze iminsi ivuga ko uyu Chilole aryamana n’ abandi bahanzi ariko we akabyamaganira kure ashimangira ko nta yindi nshuti ye uretse ifaranga.
Nuh amaze kumva ibyatangajwe na Shilole, nawe yahise avugira kuri Radiyo Magic yo muri Tanzania ko nta yindi nshuti afite ahubwo ko akundwa n’abakobwa benshi.
Nyuma yo kumva ibyavuzwe n’uyu musore, Shilole yahise ashyira indirimbo hanze yise “Say my name” isobanura iby’umubano we na Nuh.
SHISHI-BBY
Ni kenshi yagiye avugwaho gukora ibitaramo yambaye imyenda isa nigaragaza uko ateye, nk’igitaramo yakoreye mu Bubiligi aho benshi basaga n’abamwamaganira kure ko ari gusebya igihugu akomokamo cya Tanzaniya.
Muri Mutarama uyu mwaka yavuzweho gukundana na Eddy Kenzo wo muri Uganda ariko nabyo abyamaganira kure, avuga ko Kenzo ari inshuti isanzwe.
Yagiye avugwaho gukundana na benshi uwo bari bamaranye iminsi akaba ari Nuh Mziwanda avuga ko ubu atamwitayeho ahubwo ko yimirije imbere ifaranga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *