Nyuma yo kuzahazwa n’ibiyobyabwenge ndetse akajyanwa mu kigo gishinzwe kugira inama abazahajwe nabyo cya Bunamwaya, Jackie Chandiru yatangiye kugaragara mu tubari.
Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo Jackie Chandiru yagaragaye mu kabari ari kumwe n’abahanzi bagenzi be, Anita da Diva na Magla.
Iryo joro ngo bavaga mu kabari bajya mu kandi, ryaranzwe kandi n’ibyishimo bidasanzwe kabone n’ubwo Chandiru we yinyweraga ibinyobwa bidasembuye bitandukanye n’inshuti ze zafataga inzoga zikaze.

Mu minsi ishize nibwo ifoto y’uyu muhanzikazi yacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga , aho byavugwaga ko yita by’Imana ariko biza kumenyekana ko ari ibihuha.
Nk’uko Ghafla ibivuga, ngo Jackie kuva yamara kwitabwaho mu kigo gishinzwe kugira inama ababaye imbata y’ibiyobyabwenge,ubu go yaba ari yasubijwe mu buzima busanzwe akaba ari nayo ntandaro yo kugaragara mu kabari.
Mu gihe indirimbo ze zakunzwe cyane n’ubu zimwe zikaba zigikinwa ahantu hatandukanye, haribazwa niba ari buhite ajya muganzo akaba yageza ku bakunzi be ibihangano bye.
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


