Umuhungu wa Osama Bin Laden agiye kugera ikirenge mu cya se yivuna umwanzi

Sangiza iyi nkuru

Umuhungu wa Osama Bin Laden, yashyize avuga ikimuri ku mutima atangaza ko umunsi ari umwe akibona yageze ikirenge mu cya se akusa ikivi yari yaratangiye.
Mu gihe imyaka itanu ishize Osama Bin apfuye, umuhungu we Amza Bin Laden, yatanze ubutumwa ashishikariza abarwanyi ba Al Qaeda kwihuriza hamwe bagasenyera umugozi umwe bakagaba ibitero mu Burengerazuba bw’isi.

23
ku myaka 23 y’amavuko, ngo azivuna umwanzi ahorera se oOama

Ubwo butumwa yabutanze nyuma yo kuba impfubyi afite imyaka 17, ari nabyo byamuhaye isomo ry’uko agomba gushishikariza abarwanyi b’imitwe ya kisilamu kwihuriza hamwe bakarwanya abanzi babo kuko ngo yasanze Abasiramu ntawe ubacira akarurutega.
Ibyo Amza abitangaje yunga mu ry’umuyobozi wa Al Qaida, Ayman al-Zawahiri aho nawe yari yahamagariye abarwanyi b’uwo mutwe ngo bihuze barimbure abanzi babo baba muri Syria ndetse no mu bindi bihungu bitandukanye birimo na Amerika.
Yagize ati” muje tugaterana ingabo mu bitugu tukivuna umwanzi, ni bwo bugingo ”
Uyu musore kandi agaruka ku gitero cy’ Abanyamerika cyahitanye se na bamwe mu muryango we, aho abashinja ubugizi bwa nabi.
Abarwanyi ba Al Qaeda bizera ko iri cengezamatwara ari iry’agaciro ngo izina rya Osama ritazazima kuko ngo ribemerera kuyobora no guhagararira Jihadi mu Burasirazuba bwo hagati.
Nk’umurage rero, ngo izina rya Amza niryo rishobora kuba rigiye kwifashishwa mu gukururira urubyiruko n’abandi barwanyi mu mutwe wa Al Qaeda ngo buse ikivi cya Osama Bin Laden.
OSAMA
Mu 2011, nibwo ku butaka bwa Pakistan aho Osama yari atuye, byatangajwe ko Amza yicanywe na Se, ariko ibiro bya Amerika biza gukora ubucukumbuzi, bugaragaza ko ari undi muhungu we “Khaled” wapfuye.
Nk’uko dailmaily ibigarukaho, ngo ntibizwi niba Osama Bin yicwa uyu muhungu we yaratorotse iki gitero cyangwa atari ari kuri ubwo butaka.
Gusa bikavugwa ko se yahoraga amurinda kuzakandagira mu gace ka Waziristan, aho indege z’intambara za USA zabaga ziri hato ngo atagwa mu maboko y’abanzi.
Osama Bin Laden yavutse taliki 10 Werurwe 1957, yicwa taliki 2 Gicurasi 2011, nyuma yo kugabwaho igitero na Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari amaze imyaka itari mike ashakishwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *