Kuri uyu muhanda w'igitaka niho uyu musore yiciwe

Huye: Mu ishyamba rya Kaminuza hatoraguwe umurambo w’umusore wakaswe ijosi

Sangiza iyi nkuru

Mu ishyamba rya Kaminuza, mu Mudugudu wa Mamba, Akagali ka Butare, umurenge wa Ngoma ho mu karere ka Huye, Intara y’Amajyepfo, hatoraguwe umurambo w’umusore utaramenyekana amazina, wishwe akaswe ijosi.

Umurambo w’uyu musore wabonwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2019, mu ishyamba rya kaminuza, mu ruhande rwo munsi y’umuhanda w’igitaka, uvuye mu gasanteri ka Mukoni werekeza ahitwa i Mpare.

Kuri uyu muhanda w'igitaka niho uyu musore yiciwe
Kuri uyu muhanda w’igitaka niho uyu musore yiciwe

Umwe mu bageze aho uyu murambo w’uyu musore wabonwe, yatangarije Bwiza.com ko uyu murambo wasanganwe ibikomere cyane cyane mu ijosi ryakaswe ariko ritatandukanye burundu. Hamwe na bagenzi be bakavuga ko muri aka gace atari ubwa mbere hatoraguwe umurambo w’umuntu wishwe mu buryo budasobanutse.

Uyu ati “Ibikorwa by’urukozasoni n’urugomo bikorwa mu masaha akuze, ntiwamenya niba ari umuntu umwe cyangwa ari itsinda ry’abantu babikora”.

Arakomeza avuga ko n’ubwo ibi bikorwa by’urugomo bikunze gukorerwa muri iri shyamba mu masaha y’ijoro, ngo no kumanywa iyo utarimo gucamo abantu benshi hari igihe ibisambo bishikuza abagenzi amasakoshi n’ibindi bikiruka.

Ati “Njyewe nigeze guhura n’abantu bamaze kwamburwa n’ibisambo kumanywa y’ihangu”. Bakomeza bavuga ko hashyizwe amarondo ahoraho ndetse hakanashyirwa amatara azajya yaka nijoro, byagabanya uru rugomo ruhakorerwa.

Kubera ibi bikorwa kandi by’urugomo, ngo benshi batinya gutura hafi yaho. Uyu muturage ati “Baritemye bakarikora neza nibyo byaba byiza kuko aha hantu harabangamye, keretse bahashyize amazu hagaturwa kuko naho ubundi nta terambere ryahagera kuko hari abavuga ngo nta kibanza nagura hariya bazahansinda”.

Imboni ya Bwiza muri aka Karere, ati “N’ubusanzwe ishyamba rya kaminuza ucamo ujya i Mpare nta mumotari upfa kwemera kugutwara nyuma ya saa mbiri (20:00), barahatinya n’abagenzi bataha kare. Bagutwara n’ibyo ufite byose bakaguta aho na moto bagukomerekeje, abamama n’abakobwa bo hari n’igihe kumanywa babambura amasakoshi”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, Alphonse Mutsindashyaka avuga ko mu gihe inzego bireba zikiri mu iperereza ngo hamenyekane uwakoze ubu bwicanyi, bagiye kuganiriza abaturage kugira ngo hashakwe uburyo umutekano waho ubungwabungwa.

Ati ” Turaganira n’abaturage tubabwire uburyo bagomba kwitwara cyane cyane mu masaha akuze nk’umuntu ntabe yahaca wenyine, buri wese acunga umutekano we ku giti cye ari nako dushaka uburyo umutekano wa hano ubugwabungwa, dufite inkeragutabara, ingabo, polisi,… Mbese turashaka uburyo hazajya hakorwa amarondo ku buryo bazajya bahaca bafite umutekano usesuye”.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Umuhoza Marie Michelle aganira na Bwiza.com ku murongo wa Telefoni, avuga ko iperereza ryatangiye bazatangaza nyuma ibizaba byarivuyemo mu gihe amazina y’uyu musore n’abamwishe bitaramenyekana.

Hari abavuga ko ari inshuro nk’iya ya Gatandatu babonye muri aka gace hiciwe umuntu mu myaka itandukanye. Ubuyobozi bw’Umurenge bukaba buvuga ko bugiye kuhashakira igisubizo kirambye ku buryo abantu bazajya bahaca ntacyo bikanga hashyirwa abanyerondo bahoraho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *