U Rwanda rwagaye raporo nshya ya Loni irushinja gukomeza gufasha abarwanya ubutegetsi mu Burundi

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda rwateye utwatsi raporo nshya y’impuguke za Loni yarutunze urutoki irushinja kuba rwarafashije inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa perezida Nkurunziza w’u Burundi kugeza mu 2016, aho mu kiganiro perezida Kagame yahaye abanyamakuru yavuze ko abakoze iyi raporo bagakwiye gushaka ikindi bakora aho kurushaho kuzambya ibintu.

26716752950_6b36c42550_z

“Abantu banditse ibi bakwiriye gukangurirwa kuba bagira icyo bamara mu gukemura ikibazo aho kurushaho kuzambya ibibazo by’ibihugu” , uyu ni perezida Kagame mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2016.

CiV6gDHVEAETtu8

Perezida Kagame yakomeje avuga ko icyangombwa ari uko Abarundi bafata ibibazo bafite nk’ibyabo aho kuba ibibazo bituruka ahandi.

26896195692_85408c4ba6_z

26386442623_58d214a16b_z

Raporo nshya y’impuguke z’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye , yabonweho na Reuters kuri uyu wa Kane, tariki 12 Gicurasi, ikaba yagombaga no kugibwaho impaka na komite ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano y’Akanama k’Umutekano ka Loni kuri uyu wa Gatanu, tariki 13 Gicurasi 2016, ivuga ko u Rwanda rwafashije abarwanya ubutegetsi bw’u Burundi guhera mu mwaka ushize kugeza mu 2016.

Amafoto: @UrugwiroVillage

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *