Mu gihe buri gihugu ku isi kigiye gifite abashinzwe umutekano w’igihugu cyabo, hari ibihugu usanga bifite igipolisi cyubakitse ugereranyije n’ibindi bihugu, urutonde rwakozwe n’ikinyamakuru worldknowing rugaragaza ko Ubushinwa bufite igipolisi gikakaye kurusha ibindi bihugu.
1.Ubushiwa
Iki gihugu gifite igipolisi kiganjemo umubare munini w’abagabo n’abagore, aho baba bafite ibikoresho bihambaye byifashishwa mu kurinda umutekano.
Minisiteri y’umutekano muri icyo gihugu ivuga ko umubare mbumbe w’abapolisi ari 1,623,748.
2.Ubuhinde
Ubuhinde nk’igihugu cyagiye kigaragara mu ntambara yagiye igihuza kenshi n’ibihugu bituranye, cyagiye gishyira imbaraga mu myitozo y’igipolisi ikakaye aho usanga n’ubu yifashishwa kenshi mu guta muri yombi bamwe mu binjira bambukiranya imipaka nta byangombwa
3.Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Nk’uko bizwi neza ko iki gihugu cyagiye gitera imbere mu bintu byinshi bitandukanye, haba muri politike cyangwa mu zindi nzego, ni muri urwo rwego hashyizweho n’igipolisi gihambaye ngo gisigasire ibigenda bigerwaho, uretse no kuba iki gihugu kiza mu bifite igipolisi gitinyitse ku isi, kinaza no mu bya mbere bifite ingabo n’intwaro zikomeye ku isi.
4.Russia
Kuba Uburusiya buhambaye mu bijyanye n’imyitozo ya gisirikare ni kimwe mu ntandaro y’uko igipolisi nacyo kiboneraho ayo masomo, bigafasha kwizera umutekano w’imbere mu gihugu.

Mu 1718, ubwo igipolisi cyashyirwagaho muri iki gihugu byatumye kigira uburambe mu kubugangabunga ubusugire bw’igihugu ndetse bituma n’ibindi bihugu bimwe bifatiraho urugero.
5.Indonesia
Kuva mu 1999, igipolisi kivanguye n’igisirikare, umutekano wagiye ufata indi ntera imbere mu gihungu ndetse byanaba ngombwa igisirikare kikunganirwa n’igipolisi aho rukomeye.
Byaje kuba akarusho mu 2000, ubwo byashyizwe ahabona ko igipolisi kiri muri minisiteri y’umutekano ndetse boherezwa no kubungabunga amahoro i Darfur muri Sudan.
6.Brasil
Iki gihugu kuba gifite abapolisi batojwe mu ngeri zitandukanye haba ku butaka cyangwa mu kirere, ni bumwe mu biborohereza kubungabunga umutekano mu gihugu.
Iyo myitozo ikaba yifashishwa mu kurwanya ibiyobyabwenge, na ruswa, bityo bikaba bishyira Brasil kuri uru rutonde.
7.Turkey
Ku bufatanye na Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Turkey ifite abapolisi b’abakomando bakomeye banagize uruhare rukomeye mu gufata abanyabyaha ruharwa basaga 100,000 hagati ya 2000 na 2008 bagashyirwa muri gereza .
8.Mexico
Mexico kuba ifite igipolisi gikomeye ahanini bishingira ko hagaragara ibiyobyabwenge biri kurwego ruhambaye, bityo polisi ikaba yifashishwa mu gukumira no guta muri yombi abateza umutekano muke.
Ahanini abo bapolisi babifashwamo n’ibikoresho kabuhariwe mu kubungabunga umutekano, birimo ibyuka biryana mu maso n’imyitozo y’ikirenga.
9.Pakistan
Pakistan nk’igihugu kirimo imitwe y’abiyahuzi, usanga abapolisi bafata iya mbere mu guta muri yombi abo banyabyaha binyuze mu iperereza rikomeye abapolisi bigishijwe,
10.Nigeria
Imikoranire y’igipolisi cya Nigeria n’igipolisi mpuzamahanga (Interpol), ni kimwe mu bibafasha kuburizamo imigambi imwe n’imwe y’abanyabyaha ndetse hakiyongeraho n’amahugurwa menshi bakura mu bindi bihugu byateye imbere haba mu by’ubyumutekano n’izindi nzego.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


