Hussein Radjabu wigeze kuyobora ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, yasezeye mu ihuriro CNARED-GIRITEKA, ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Nkurunziza, yari asigaye abarizwamo, aho asanga ibyo iri huriro ryari ryariyemeje rishingwa bitubahirizwa.
Mu ibaruwa ndende yanditse asobanura impamvu atagikomezanyije n’iri huriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi, Hussein Radjabu yibukije uko ryashinzwe , aho ngo guhera kuwa 29 kugeza kuwa 31 Nyakanga bari Addia Abeba amashyaka menshi atavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’amashyirahamwe ya sosiyete sivile byicaye bigashinga CNARED (Conseil National pour le Respect de l’Accord d’Arusha et la Restauration de l’Etat de Droit), mu rwego rwo guhangana n’icyagaragaraga nko kutabaho kw’inzego z’ubutegetsi mu Burundi.

Zimwe mu mpamvu Hussein Radjabu avuga zimuteye gufata iki cyemezo harimo kuba kuva iri huriro ryashingwa ryararanzwe no kutumva ibintu kimwe no kuba bamwe mu barigize batavugirwamo baba badashaka kumva abandi, ubwiyongere bw’imyanya mu ihuriro avuga ko bibangamira imikorere yaryo mu gihe mu ishingwa ryaryo ryari rifite inshingano yo gushishikariza abarihuriyemo gufata iya mbere mu kugira icyo abakora ku bibazo bireba igihugu cyabo.
Ibindi bintu avuga ko bibangamiye imikorere ya CNARED harimo kuba mu barihuriyemo hari abumva bari hejuru y’abandi ugasanga hari amashyaka agomba kugishwa inama kurusha andi ndetse akanahabwa ububasha buruta ubw’ayandi mu gufata ibyemezo .
Bamwe mu bagize iri huriro kandi ngo bafite izindi ntego ngo baba bari gushinga andi mahuriro mu ibanga bagamije guhungabanya no gusimbura inzego ziriho.
Ingaruka rero ngo zikomeje kugaragara nuko habura ubushobozi bwo kurushaho gukangurira Abarundi kugarura amahoro, umutekano n’ituze, kubakangurira kwiyunga no gucyura impunzi.
Ishyaka CNDD-FDD igice cya Hussein Radjabu kizwi nka, CNDD-FDD Epris du Respect de la Loi, rivuga ko ibibazo biri mu Burundi muri iki gihe ari ingaruka zo kutubahiriza amategeko, ngo n’amasezerano Nkurunziza yagiranye n’agatsiko ke bagamije gufata inzego z’igihugu babinyujije mu kugwatira ubutegetsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


