Hirya no hino mu karere ka Rusizi isozwa ry’umwaka wa 2019 ryaranzwe n’ibaga ry’amatungo rirenze irisanzwe cyane cyane inka,aho abaturage baba baragiye bashyira hamwe amafaranga mu matsinda bakora umwaka warangira bakagura inka bakabaga ngo ubunani bugere buri wese afite akanyama mu nzu asangira n’umuryango, dore ko benshi mu bice by’icyaro bavuga ko bakoza inyama mu kanwa rimwe mu mwaka (ku bunani).
Mu murenge wa Muganza aho Bwiza.com yanyarukiye ubuyobozi buvuga ko inka zabazwe mu buryo nka buriya ari 77 nk’uko byavuzwe na Veterineri wawo Imanirabaruta Jean Damascène mu gihe umwaka ushize ngo zari 60 gusa, bivuze ko ubu ziyongereye cyane kuko n’aya matsinda ngo abayagize bagenda biyongera, abaturage bakavuga ko utabonye akanyama uwo munsi bagenzi be bamucishamo ijisho bakanamusuzugura cyane, ari yo mpamvu buri wese akora ku buryo azabona nibura ikilo cy’inyama mu nzu.

Kanyeshyamba Vincent uhagarariye itsinda’tuzamurane’ rigizwe n’abanyamuryango 16 ryo mu mudugudu wa Sano, akagari ka Gakoni muri uyu murenge avuga ko umwaka urangiye itsinda ryabo rifite amafaranga 250.000, baguze inka y’amafaranga 215.000 babaga buri wese agatwara inyama zihagije asigaye bakayagabana.
Ati’’ tutabigenje dutya ku bunani twaseba kuko kwigondera ikilo cy’inyama uri wenyine ntibyoroshye ni yo mpamvu benshi tuzirya rimwe mu mwaka ariko tukazirya koko, tukimara ipfa bya nyabyo, udafite akanyama mu nzu ugasanga bagenzi be bamucishamo ijisho kandi nk’ubu ikilo cy’inyama ino ni 2800, ariko muri ubu buryo ugereranije izo umuntu atwara ikilo wakibarira amafaranga 1500 hakaboneka n’ibirungo, tukishimira ko dusoje neza umwaka mu mutekano n’imibanire myiza mu muryango n’abaturanyi.’’
Iyo abagabo bazitera imirwi usanga abagore bicaye n’indobo bategereje izo bagenerwa ngo bazishyiremo bazitahane. Ahobantegeye Marie ati’’ urugo ruhitamo ujya mu itsinda, ni jye wagiyemo kuko nashakaga kuzishimana n’umugabo, abana n’umuryango mugari mu gusoza umwaka no gutangira undi. Nizigamye amafaranga 18.000 mu itsinda kuko natangaga 1500 buri kwezi ariko ubu ntahanye ibilo 10 kandi hari n’ayo tugabana ngura ibirungo.

Ndagurishaho nke izindi nzoherereze umuryango mugari n’iwanjye mu rugo turi 9, tuzirye tuzihage kuko tuzongera kuzibona gutya n’ubundi umwaka ushize ariko twazishize ipfa, tuba twanga ko n’abana birirwa mu ngo z’abandi bategereje ko ibyabo bishya nk’aho bo batagira ababyeyi.’’
NIbwo bimeze gutya ngo hari ababa bafite ubukene bukabije mu ngo ku buryo kujya mu itsinda bidashoboka ubunani bukaba babuze aho bakwirwa kubera kubura icyo baha abana nk’uko bivugwa na Mukahirwa Véronique ugira ati’’ jye nta tsinda nagiyemo n’akaro kamwe k’inyama nguze ni umugiraneza wampaye udufaranga kuko ndwaragurika n’umugabo wanjye ashaje cyane kwinjiza amafaranga ngo n’ay’itsinda aboneke bikatugora. Turahomba cyane kuko tutishyira hamwe n’abandi bakishima tubabaye kubera imibereho isharira turimo ariko turihangana nta kundi.’’
Veterineri w’uyu murenge Imanirabaruta Jean Damascène avuga ko nubwo inyinshi muri izi nka ziba zitabagiwe mu ibagiro ryabugenewe ziba zabanje gupimwa neza iyo basanze irwaye ntibemere ko iribwa, bikanakorwa mu mutekano usesuye kuko biba byateguwe neza n’inzego z’ubuyobozi ,izishinzwe isuku n’iz’umutekano, bikaba ari na byiza cyane kuko birenga kugabana inyama gusa, abari mu matsinda bakagirirana n’akandi kamaro karimo no gufashanya mu bundi buzima busanzwe.
Aba baturage bavuga ko umwaka wa 2019 utabagendekeye neza cyane, cyane cyane impera zawo kuko Ibiza byasenyeye benshi ubu batangiye uwa 2020 badafite aho barambika umusaya, imyaka yararengewe indi ifatwa n’uburwayi ku buryo ngo ntakabuza umusaruro uzagabanuka cyane nk’uko n’ubuyobozi bubyemeza bakikanga inzara ikomeye izabageraho niba badatabawe, ibi biza ngo hakaba n’aho byahitanye ubuzima bw’abantu.
Umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem,yabwiye Bwiza.com ko muri rusange umwaka wa 2020 watangiye mu mahoro n’umutekano usesuye, abaturage benshi babonye ako kanyama bishimana n’ababo, gusa ngo Ibiza byo byabaye byinshi umwaka ushize ku buryo barwana n’ingaruka zabyo, harimo cyane cyane gushakira abasenyewe amazu na byo aho baba n’ibibatunga.



