Imfungwa imwe yapfiriye mu mirwano yabereye muri Gereza ya Moroto muri Uganda, gerezeza ifungiyemo Dr Kiiza Besigye, umuyobozi w’ishyaka FDC ritavuga rumwe na Leta ya Uganda.
Nk’uko bitangazwa na monitor, ngo iyi gereza Besigye yayijyanwemo ku busabe bw’urukiko nyuma yo gushinjwa ibyaha birimo n’ubugambanyi.
Iyi mfungwa yishwe ngo ubwo barwanaga yinjijwemo bashaka kumureba urundi ruhande rubarwanya, bangirwa kumugeraho umuvundo utangira utyo umwe muri bo arakubitwa birangira anapfuye.
Ubwo abanyamakuru bemererwaga kugera muri gereza bakaganira na Besigye ariko babujijwe gufotora no gufata amajwi, Yakomeje ababwira ko iyo mfungwa yari kumwe n’abandi basaga 170 babayeho nabi muri gereza.
Kiiza Besigye afunzwe ashinjwa ibyaha by’ubugambanyi ndetse no kubuza igihugu umudendezo,…ndetse ko yatawe muri yombi nyuma yo gutahura intwaro zirimo n’imihoro mu biro by’ishyaka FDC mu gace ka Najjanankumbi, bakeka ko ibyo byari kuzifashishwa mu kumena amaraso.
Tariki ya 25 z’uku kwezi ngo nibwo azagezwa imbere y’urukiko anafite umwunganira mu mategeko.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


