Ishuri rikuru rya gisirikare, The Rwanda Defence Force Command and Staff College, guhera kuri uyu wa Mbere tariki 16 kugeza kuwa 18 Gicurasi rizakira inama ya 4 ngarukamwaka y’umutekano w’igihugu izabera i Nyakinama mu Karere ka Musanze.Intego ya mbere y’inama ikaba ari ukwiga ku bibazo by’umutekano mu gihugu, mu karere ndetse no ku rwego rw’isi hagamijwe gushakishwa ibisubizo.
Iri shuri ryatumiye muri iyi nama abantu bakomeye mu bafata ibyemezo, abakora ibijyanye no gucunga umutekano, impuguke ku bibazo by’umutekano n’abarimu bigisha amasomo ajyanye n’iby’umutekano, ngo baganire n’abanyeshuri baryo ku bibazo by’umutekano bigaragara ku mugabane wa Afurika.
Muri uyu mwaka bimwe mu bizaganirwaho muri iyi nama harimo n’ikibazo cy’ibyaha byambukiranya imipaka ku mugabane, kurwanya imitwe yitwaje ibirwanisho yambukiranya imipaka binyujijwe mu bufatanye bw’iinzego z’umutekano, kurwanya iterabwoba ku mugabane wa Afurika kurwanya ibyaha bikorerwa kuri internet, ndetse no kwiga ingamba zatuma umutwe w’ingabo ushinzwe gutabara muri Afurika ukora neza, uruhare rw’itangazamakuru mu micungire y’amakimbirane, n’ibindi..
Abazafata ijambo muri iyi nama bazasangiza abandi ubunararibonye bwabo, ibyo batekereza ndetse banavuge icyo bumva cyaba igisubizo imbere y’abanyeshuri n’abazaba bitabiriye iyi nama bazabona umwanya wo kubaza ibibazo.
Mu bayobozi bakuru batumiwe muri iyi nama harimo minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, minisitiri w’ingabo, Gen. James Kabarebe, minisitiri w’umuryango n’uburinganire, Dr Diane Gashumba, Umugaba mukuru wa RDF, Gen. Patrick Nyamvumba, Umukuru wa polisi IGP Emmanuel Gasana ndetse n’umujyanama wa perezida wa repubulika mu by’umutekano, Lt Gen. Karenzi Karake.
Abandi batumiwe ni abayobozi mu karere barimo umunyamabanga mukuru wa EAC ucyuye igihe, Dr Richard Sezibera, Umuyobozi wa Smart Africa, Dr Hamoudi Toure, impuguke izwi mu kurwanya ibyaha bikorerwa kuri internet, Brig Gen (Rtd). Yair Cohen wo muri Israel n’abandi bayobozi bakuru b’ingabo barimo Umukuru w’igisirikare cya Malawi n’abagaba b’ingabo za Kenya n’iza Uganda.
Umushyitsi mukuru muri iyi nama nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rwa minisiteri y’ingabo azaba ari minisitiri w’ingabo, Gen. James Kabarebe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



