Inzu zimwe ngo bazicanamo kuko ibikoni biba birimo abandi bo mu miryango yabo.

Nyamasheke: Imibereho mibi ituma bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bararana n’abakwe n’abakazana

Sangiza iyi nkuru

Imiryango 16 y’abasigajwe inyuma n’amateka yatujwe mu midugudu ya Rubyiruko na Nyarugenge mu kagari ka Rushyarara mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko uburyo babayemo buhabanye cyane n’umuco nyarwanda aho abakwe n’abakazana bararana na ba nyirabukwe na ba sebukwe, abana n’abuzukuru mu nzu imwe. Ibi bigatera agahinda gakomeye aba bakecuru n’abasaza, hakiyongeraho kuba inzu zigiye kubagwaho , zubatse nabi cyane ndetse n’inzara ngo ishobora kubiyicira kuko ntacyo bakuraho icyo barya.

Iyi mibereho n’abaturanyi babo bavuga ko iteye agahinda bavuga ko bayishyizwemo n’ubuyobozi muri 2012 ubwo bahazanwaga bavanywe muri za nyakatsi bari batuyemo muri uyu murenge, bakavuga ko inzu bashyizwemo ntaho zitaniye n’izo nyakatsi bavanywemo, kuko ngo ari ibitafari bya rukarakara gusa bishinyitse, aho ngo baje no kwemererwa imifuka 8 ya sima kuri buri muryango bakaza kuyoberwa aho yahereye, kuba baranahawe inzu nke ugereranije n’imiryango bafite bikaba byaratumye bamwe babana mu nzu imwe mu buryo bita ubwa kirazira kikaziririzwa, nta n’icyo baryamaho bahawe, n’amapoto babashingiye icyo gihe babizeza amashanyarazi n’ubu bakaba batarayabona.

Inzu zimwe ngo bazicanamo kuko ibikoni biba birimo abandi bo mu miryango yabo.
Inzu zimwe ngo bazicanamo kuko ibikoni biba birimo abandi bo mu miryango yabo.

Bavuga ko batujwe mu mazu mabi cyane, adakoreye isuku, nta gasima, bashyirirwamo inzugi 3 gusa, ubonye uko agira akishyiriramo izindi, ibikoni byubatse nabi ni byo bamwe mu bana babo bashakiyemo bikaba ngo byaratangiye no kubasenyukiraho , kuba nta n’amashyamba begereye ngo byibuze babone ibishirira bamurikisha bakaba muri ubwo buzima batagira n’ibyo kuryamira, n’inzitiramibu bahawe bakihagera zibasaziraho, aho bamwe bahora bahanganye na malariya ihoraho.

Mukamazimpaka Cécile w’imyaka 64, ati’’muri izi nzu zimeze zitya ubona, hari ibamo umukecuru, abakobwa be 2 bazaniyemo abagabo banabyariramo, urumva koko umukecuru kubana n’abakwe 2 n’abuzukuru bose hamwe bagera kuri 12 mu nzu y’ibyumba 3 na salo, nta gitanda kirimo bose basasa ibyatsi n’uturago dushaje, mu nzu itanacaniye nibura, agakoni kenda kubagwaho, iyo ni imibereho mu Rwanda rwa Kagame koko?’’

Yarakomeje ati’’ nanjye uku umbona mbana n’umugabo wanjye, umukobwa wanjye n’umugabo we bashatse ko tuyibanamo kubera kubura aho baba ndanga, ubu baba muri kariya gakoni babyariyemo gatatu. Birakabije kuko iyi yitwa nini ni yo ducanamo, gusohoka ndebana n’umukwe mu maso buri munsi bintera agahinda gakomeye rwose.’’

Uyu mukecuru na we avuga ko inzu batujwemo ntaho zitaniye na nyakatsi babagamo kuko icyo gihe cyo ngo babaga bisanzuye batabyuka barebana n'abakwe mu maso buri gitondo.
Uyu mukecuru na we avuga ko inzu batujwemo ntaho zitaniye na nyakatsi babagamo kuko icyo gihe cyo ngo babaga bisanzuye batabyuka barebana n’abakwe mu maso buri gitondo.

Undi mukecuru Mikwege Mukazitoni ati’’ mbana n’umugabo muri ako kazu n’umukobwa wanjye n’abana be 6 yahazanye mu burushyi amaze gupfusha umugabo. Mu gikoni cyatangiye gusenyagurika habamo umwisengeneza wanjye, umugore we n’abana babo 3, ubwo utwo umwe abonye ni ukudusaranganya ntidushobora guhaga, hari n’igihe mburara ngo abo buzukuru barye utwo nari kurira. Turyama kuri matora iyo turi mu bitaro bya kibogora na supaneti baduhaye kera zarashize malariya idufatanya n’inzara bikaba ibibazo bikomeye cyane kandi ubuyobozi burabizi, ariko ntacyo bubikoraho.’’

Nyiranambajimana Edisa, umuturanyi wabo na we yabwiye Bwiza.com ati’’ iyi si imibereho rwose kandi ubuyobozi burayizi ariko burinumiye. Nta kubana n’umukwe n’umukazana n’abana babo mu nzu imwe y’utwumba 3 na salo yatangiye no guhengama, ibikoni birarangaye, bose bateranira mu kazu kamwe nta muto nta mukuru, nta ntebe yo kwicaro, nta cyo kuryamira basasa aho babonye, nta cyo kurya, ubwo si ubuzima rwose kandi twagiye tubivugaho kenshi mu nteko z’abaturage ubuyobozi bukavuga ko buzabikemura tugategereza tugaheba.’’

Mikwege Mukazitoni avuga ko umuntu wo muri bo aryama kuri matora ari uko yajyanywe mu bitaro bya Kibogora aharembeye,ngo ubundi baryama ku byatsi n'uturago dushaje.
Mikwege Mukazitoni avuga ko umuntu wo muri bo aryama kuri matora ari uko yajyanywe mu bitaro bya Kibogora aharembeye,ngo ubundi baryama ku byatsi n’uturago dushaje.

Bavuga ko ibi byiyongeraho ko n’imirima y’abaturanyi babo bakuragaho ibumba babumbisha inkoko bakabona ikibatunga bayibakomye, kuba nta nka za gira inka zigeze zibageraho n’uwayihawe ipfuye bavuze ko bazamushumbusha agategereza agaheba, nta mirima bagira bahinga, n’abakoraga muri VUP bakuwemo, bakavuga ko iyi mibereho mibi ituma n’abana babo batamara kabiri mu ishuri kubera inzara,bagasaba kubakirwa inzu zihagije, sima bijejwe amaso agahera mu kirere bakayihabwa,bakagira imibereho nk’abandi banyarwanda.

Si aba gusa bataka imibereho mibi cyane kuko n’abo mu murenge wa Mahembe muri aka karere ari ko bavuga, bo bakanavuga ko inzu babamo umwanya uwo ari wo wose zabagwaho, umuyobozi wako wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ntaganira Josué Michel akavuga ko bagiye gukurikirana ibi bibazo byose ngo harebwe icyakorwa, aho bagiye kuvugana na REG ngo harebwe uko amashanyarazi yabageraho, akabasaba ariko gufata neza ibyo bahabwa kuko ngo hari n’igihe imibereho mibi bagira bayigiramo uruhare.

Inzu zimwe ngo bazicanamo kuko ibikoni biba birimo abandi bo mu miryango yabo.
Inzu zimwe ngo bazicanamo kuko ibikoni biba birimo abandi bo mu miryango yabo.
Bamwe muri aba bavuga ko bahorana malariya kuko n'inzitiramibu bahawe bakigera aha zashaje ntibahabwe izindi.
Bamwe muri aba bavuga ko bahorana malariya kuko n’inzitiramibu bahawe bakigera aha zashaje ntibahabwe izindi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *