Mu minsi ishize nibwo byavuzwe ko Senderi yaba ari mu rukundo na Anita Pendo, gusa kuri ubu uyu musore avuga ko iby’urukundo atabirimo ahubwo ko ashishikajwe no guterura ibyuma kugirango azabashe guhangana n’udusoresore twamuhohoteraga
Mu kiganiro yagiranye na Ten Tonight kuri icyi cyumweru taliki 15 Gicurasi 2016, yatangaje ko yagiye kubaka umubiri we ngo akunde yivune insoresore zajyaga zimwigirizaho nkana zikamubona nk’usuzuguritse.
Nyuma yo gukora iyo myitozo ngororamubiri, ngo umubiri we wamaze gukomera ndetse akaba yaraboneyeho kubwira umunyamakuru kumukubita ku gatuza ngo yumve uburyo yakomeye.
Senderi yagarutse ku mikoranire ye na Perezida wa Tanzania Magufuli, avuga ko n’ubwo aherutse kuza mu Rwanda ntibabonane nk’uko yari yabipanze, ngo mu minsi ya vuba azajya kumureba atanamubona agakorana n’abahanzi baho.
Nk’uko yari yiyemeje ko azatembereza Magufuli mu bice binyuranye by’ u Rwanda harimo n’agace ko mu Biryogo ariko ku bw’amahirwe make ntibyamushobokera kuko yaje ari mu kazi kenshi.
Ku byerekeye uko ahagaze mu rukundo, Senderi avuga ko ahagaze nabi kuko kugeza ubu nta mukunzi afite ufatika, abenshi ngo ni abafana.
Yagize ati: ”hari abavuga ngo Senderi yahinduye imodoka kuko afite umukunzi! Ntawe. Umunsi namutekereje namubazanira nkanahamagara itangazamaru rikamubona.”
Ibyo byatumye aboneraho gutanga nimero ya telephone igendanwa, bityo ngo uwifuza ko bajya mu rukundo amarembo afunguye.
Mu byerekeye urukundo, Senderi akunze guhakana ko nta mukunzi afite, nyamara mu minsi ishize nibwo yagiye avugwaho ko yaba ari mu rukundo na Anita Pendo nyuma yo kubabonana muri Sitade bahuje urugwiro, aho bari bitabiriye irushanwa rya CHAN n’ahandi ariko nabwo ahakana ko batari mu rukundo.

Senderi international Hit utaragaragaye muri Primus Guma Guma ku nshuro ya 6, ubu ngo afite ibindi bikorwa ahugiyemo, birimo guhindura imiririmbire, guhindura imivugire ndetse n’abafana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


