Umutwe wa Twirwaneho urengera abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, wemeje ko Gen. Rukunda Michel ‘Makanika’ wari umuyobozi wawo yiciwe ku rugamba.
Uyu mutwe mu itangazo wasohoye wemeje ko Makanika yishwe ku wa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare, nyuma yo kugabwaho igitero cya drone yamurashe iturutse mu mujyi wa Kisangani.
Uti: “Ubuyobozi bwa Twirwaneho (auto-dĂ©fense) bubabajwe no kumenyesha Abanyamulenge bose, abarwanashyaka ba Twirwaneho by’umwihariko inshuti n’abavandimwe ko General Rukunda Michel Alias Makanika, intwari yacu yatabarutse ku wa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare 2025.”
Twirwaneho yavuze ko Makanika “yaguye ku rugamba rwo kurwanya Jenoside ikorerwa Abanyamulenge n’abandi basa na bo imyaka irindwi.”
Ni Jenoside uyu mutwe uhamya ko yateguwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Wazalendo n’abafatanyabikorwa bayo “ari na bo bateguye igitero cya drone iturutse Kisangani mu rwego rwo guca intege umugambi wo kwirwanaho.”
Twirwaneho yashimangiye ko n’ubwo Gen. Makanika yapfuye, urugamba rwayo rwo kwirwanaho rugomba gukomeza ndetse umusingi uriya musirikare yasize ukaba utazasenyuka kugeza igihe Abanyamulenge bazabonera amahoro.
Yunzemo iti: “Turasaba Abanyamulenge bose aho bari ku Isi guhaguruka kugira ngo twirwaneho kugeza dutsinze intambara yo kuturimbura, kutwambura gakondo yacu no guca akarengane n’ubwicanyi dukorerwa.”
Muri 2020 ni bwo Makanika wari Colonel mu ngabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafashe icyemezo cyo gutoroka, ajya kurengera bene wabo b’Abanyamulenge bari bamaze imyaka ibarirwa muri ibiri bakorerwa ubwicanyi.


