Guverinoma y’u Rwanda yateye utwatsi ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye Gen (Rtd) James Kabarebe, igaragaza ko bidakwiye ndetse bikaba bidafite ishingiro.
Ku wa Kane tariki ya 20 Gashyantare 2025 ni bwo Amerika biciye mu biro bishinzwe kugenzura imitungo mpuzamahanga muri Minisiteri y’Imari yayo (OFAC), yatangaje ko yafatiye ibihano Kabarebe usanzwe ariUmunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Ni nyuma yo kumushinja “kuba mu mutima” w’ubufasha u Rwanda ruha umutwe wa M23. Amerika kandi yanafatiye ibihano Lawrence Kanyuka usanzwe ari umuvugizi w’umutwe wa M23 mu ishami rya Politiki.
Guverinoma y’u Rwanda biciye mu tangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yamenyesheje Amerika ko ibihano ntacyo bivuze mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke kimaze igihe cyarayogoje akarere k’ibiyaga bigari.
Iti: “Ubihano iyo biza kuba byakemura ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa RDC, mu karere twari kuba twarabonye amahoro mu myaka myinshi yashize.”
U Rwanda kandi rwagaragaje ko mu myaka itatu ishize, ku mupaka wo mu Burengerazuba uruhuza na RDC hakunze kugaragara ingabo nyinshi zibangamiye umutekano warwo.
Ni ingabo zirimo iza Leta ya Congo (FARDC), iziri mu butumwa bwa SAMIDRC, Ingabo z’u Burundi, umutwe w’inyeshyamba wa FDLR ndetse n’abacanshuro b’Abanyaburayi aho bamwe muri bo bagera kuri 300 bafashijwe gusubira iwabo muri Romania banyuze mu Rwanda.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yanenze Umuryango Mpuzamahanga ko kuba utaragize icyo witaho ku bijyanye n’umutekano muke n’amakimbirane yakomeje kwiyongera akongejwe na Guverinoma ya Congo, “byagize uruhare rukomeye mu gukaza imirwano mu Burasirazuba bwa RDC.”
U Rwanda rwunzemo ruti: “Intego imwe y’u Rwanda ni ukugira umupaka utekanye. Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kubaho mu mahoro nta n’iterabwoba ry’ibibazo by’umutekano muke uturuka muri RDC.”
U Rwanda rwasabye amahanga gushyigikira byimazeyo no kubahiriza inzira y’ubuhuza iyobowe na Afurika Yunze Ubumwe ndetse ikaba iherutse no gushimangirwa n’inama ihuriweho y’Umuryango wa EAC na SADC n’inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kuko ariyo nzira yonyine yizewe yo kugera ku gisubizo kandi ko u Rwanda rwiyemeje bidasubirwaho kuyishyigikira.


