Stade Amahoro, imwe mu nyubako nshya z’imikino zigezweho muri Afurika, yashyizwe ku rutonde rw’ibibuga 23 bihatanira igihembo cy’ibibuga byiza ku Isi bya 2024, nk’uko byatangajwe n’urubuga StadiumDB.com.
Iyi stade y’u Rwanda yafunguwe ku mugaragaro ku wa 1 Nyakanga 2024, mu birori byayobowe na Perezida Paul Kagame, afatanyije na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Dr. Patrice Motsepe, hamwe n’Abanyarwanda batandukanye.
Kuva mu 2010, StadiumDB.com itanga ibihembo ku bibuga bishya byubatswe, hagendewe ku matora akorwa n’abakunzi b’imikino ku Isi.
Muri uyu mwaka, Stade Amahoro iri mu cyiciro kimwe na stade zikomeye nka Santiago Bernabéu ya Real Madrid (Espagne), Egypt Stadium (Misiri), Kingdom Arena (Arabia Saoudite), na Linyi Olympic Sports Park Stadium (Ubushinwa), n’izindi.
Stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45, yubatswe ku buso bwa metero kare ibihumbi 75, ifite uburebure bwa metero 40. Yuzuye itwaye agera kuri miliyoni 160$ kandi yujuje ibisabwa ku rwego rwa CAF na FIFA.
Abifuza gutora Stade Amahoro bashobora kubikora binyuze ku rubuga StadiumDB.com, aho amatora azasozwa ku wa 3 Werurwe 2025.


