Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kuri uyu wa Gatanu wahamagaje Ambasaderi w’u Rwanda, Igor César, kubera ibyo wise ibitero by’Ingabo z’u Rwanda (RDF) na M23 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuvugizi w’uyu muryango mu itangazo yasohoye, yavuze ko wamagana “ibyo bitero bigize kwica agahenge kemeranyijwe biciye mu biganiro bya Luanda ndetse no gukomeza gukoresha imbaraga mu kuvogera ubusugire bwa RDC.”
EU mu itangazo ryayo yunzemo ko “Guverinoma y’u Rwanda ikwiye guhita ivana ingabo zayo ku butaka bwa Congo ndetse igahagarika ubufasha kuri M23 cyangwa undi mutwe uwo ari wo wose.”
EU kandi yasabye u Rwanda n’impande zihanganye mu mirwano guhita bahagarika kurwana bakajya mu nzira y’ibiganiro.
EU yahamagaje Ambasaderi Igor César nyuma y’amasaha make u Budage na bwo ahagarariyemo u Rwanda bumuhamagaje ngo atange ibisobanuro ku byo bwise kwica amategeko mpuzamahanga bikorwa n’u Rwanda.
U Bwongereza na bwo buheruka guhamagaza Ambasaderi w’u Rwanda i Londres, Busingye Johnston; kubera intambara yo mu burasirazuba bwa Congo.


