Diamond yateye utwatsi abamushinjaga kuba mu rukundo na Lynn w'imyaka 19

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Diamond yagize icyo avuga ku makuru yari amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga havugwa ko afite undi mukobwa bari mu rukundo ndetse ko ibyo byaba birisha Zari umutima.
Lynn, ni umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko akaba ari we wavugwagaho kwigarurira umutima wa Diamond muri iyi minsi, bakanongeraho ko baryamabye.
A71
Ku ruhande rwa Diamond, yahakanye ayo makuru ndetse anayita ibihuha, ati: “ Ibivugwa ntabwo ari ukuri nk’uko benshi babitekereza, Kuba ari umukobwa mwiza ntacyo nabikoraho, kandi kuba yaramenyekanye ni icyerekana ko nshoboye ”.
Uyu mukobwa yagaragaye mu mashusho y’indirimbo Kwetu y’umuhanzi Raymond, amajwi yayo akaba yaratunganyirijwe muri Wasafi records, studio ya Diamond nawe asanzwe akoreramo umuzik we.
A61
Nk’uko byatangajwe ba Bongo 5, byavugwaga ko urukundo rwa Diamond na Zari rubangamiwe cyane n’uwo mukobwa w’uburanga ndetse binavugwa ko Zari arimo gushengurwa n’izo nkuru.
DIAMOND11
Izi nkuru zavugwaga kuri aba bombi, zagiye zinakurura guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga hagati y’abafana ba Diamond bamwe babifata nk’ibihuha mu gihe abandi babyemezaga nk’ukuri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty@Bwiza
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *