Perezida Kaguta Yoweri Museveni yakuriye inzira ku murima abatekereza ko agiye kuzamura imishahara y’abasirikare, abapolisi n’abo mu zindi nzego z’umutekano, aho yababwiye ko ikimushishikaje ari ukubanza kugura intwaro bitewe n’ubushobozi bw’igihugu cya Uganda abereye umuyobozi.

Ubwo yashimiraga uburyo umutekano wacunzwe mbere na nyuma y’amatora y’umukuru w;igihugu yo kuwa 18 Gashyantare, Umugaba w’ikirenga w’ingabo za Uganda, Perezida Museveni, yatangaje ko abasirikare badakwiye gusaba ko abongeza imishahara, kuko kuri we icyihutirwa ari ukugura ibikoresho (intwaro).
Perezida Museveni yagize ati “Ikintu cya mbere mukwiye kwirinda ni ihanikwa ry’imishahara ku basirikare n’abapolisi, ku bushobozi buke bw’igihugu cyacu n’ubuhanike bw’imishara, ntitwashobora kugura intwaro, kandi hateye intambara, imishahara n’amamodoka ntibishobora kurwana.”
Perezida Museveni yakomeje asaba abo basaba ko yongera imishahara kubigendamo gake, ati “Mureke tubigendemo gake. Iby’umushshara tubigenze gake, mureke tubanze tumere imikaka (intwaro) yo kurumana. Mwabonye imikaka hano, bya bitwaro mwabonaga bitambuka hano (kuwa kane ubwo yarahiraga). Biriya byose birahenda bikabije kandi ni ibyo twiguriye.”
Kugeza ubu, umusirikare muto ahembwa amashilingi 310.000, mu gihe umukuru kuruta abandi ahembwa 1.600.000, uwo mushahara ukaba ari uwo baheruka gushyirwaho muri Kanama 2013.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


