Umuyobozi w’umutwe udasanzwe mu gisirikare cya Uganda ushinzwe kurinda perezida, Brigadier Muhoozi Kainerugaba, yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Major General. Muhoozi akaba ari umwe mu basirikare 800 baherutse kuzamurwa mu ntera.
Muhoozi muri rusange akuriye abashinzwe kuyobora no kugenzura umutwe udasanzwe w’ingabo (Special Forces) za Uganda, UPDF. Abantu babiri rukumbi aha raporo ni: Umugaba Mukuru w’ingabo ndetse n’Umugaba Mukuru w’ikirenga ari we perezida Museveni.
Mu itangazo ryagenewe imitwe yose y’ingabo za UPDF, umugaba mukuru w’ikirenga, Yoweri Museveni yatangaje amazina y’abazamuwe, mbere yo kubashimira.

Mu bazamuwe mu ntera kandi harimo, Major Gen. Joram Mugume, wazamuwe ku ipeti rya Lieutenant General. Mugume kandi yabaye umugaba mukuru wungirije wa NRA aho yagiye agira uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora Uganda mu 1986. Azwiho kuba ari inyaryenge ndetse n’umugaba mwiza mu ntambara.
Abandi bazamuwe mu ntera ni: Uwungirije umukuru wa Special forces wungirije, Col Sabiiti Muzeeyi Magyenyi wagizwe Brigadier n’Umugaba mukuru wa Air Force, Col Sam Birungi Mugabe, wagizwe Brigadier.
Birungi ngo akaba yarasimbuye Major Gen. Jim Oweyisigire wagiriye impanuka ya kajugujugu y’igisirikare cya Uganda muri Kenya nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports isoza ivuga.
Uko Muhoozi yagiye azamuka mu ntera mu gisirikare
Nk’uko nyiri ubwite yabyivugiye, ngo yatangiye imyitozo ya gisirikare mu 1994 amaze kurangiza amashuri yisumbuye. Nyuma yaho yagiye kwiga muri Kaminuza ya Nottingham kuva mu 1996 kugeza mu 1998. Yaje kwinjira mu gisirikare cya Uganda ku mugaragaro mu 1999, muri uwo mwaka ahita anashinga urugo, nyuma ajya mu ishuri rya gisirikare ryo mu Bwongereza rizwi nka Royal Militaly Academy Sandhust.
Agarutse muri Uganda mu 2000, Kainerugaba yinjiye mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu nka second lieutenant, mu 2001 arazamurwa ashyirwa ku ipeti rya Major. Kuri iri peti, Kainerugaba yabaye umuyobozi wa brigade imwe mu zigize umutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu.
Mu 2007 yaje kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ishuri rya Fort Leavenworth na perezida Kagame yanyuzemo, yiga umwaka umwe agasoza amasomo mu 2008, aho yagarutse agahita ihabwa ipeti rya Lt. Col. Akagirwa umukuru wa Special Forces ayobora kugeza ubu. Mu 2012 nibwo yahawe ipeti rya Brigadier avanweho ashyirwa ku ipeti rya Major General.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


