20250225_192041

U Bwongereza bwateguje u Rwanda ibihano no kuruhagarikira inkunga

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Bwongereza yatangaje ko igiye guhagarika zimwe mu nkunga yageneraga u Rwanda, inaruteguza ibihano byo mu rwego rwa dipolomasi kubera icyo yise uruhare rwarwo mu bibazo byo mu burasirazuba bwa Congo.

U Bwongereza bwateguje ibi bihano nyuma y’iminsi mike Minisitiri wabwo w’Ububanyi n’Amahanga, David Lammy avuye i Kigali, aho yahuriye akanaganira na Perezida Paul Kagame ku bibazo byo muri Congo.

Uyu mukuru wa Dipolomasi y’u Bwongereza kandi iyi ngingo yanayiganiriyeho na Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi ubwo yamwakiraga i Kinshasa.

U Bwongereza buri mu bihugu bimaze igihe bishinja u Rwanda gutera RDC, ibyo rwo rwakunze guhakana.

U Rwanda icyakora rwemera ko rwafashe ingamba z’ubwirinzi kubera impungenge z’uko Leta ya RDC, iy’u Burundi n’umutwe wa FDLR bashobora kuruhungabanyiriza umutekano nk’uko Perezida Tshisekedi na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi bakunze kubyigamba.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Bwongereza mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko “U Rwanda rushobora kuba rufite impungenge z’umutekano, ariko ntabwo byemewe kuzikemura mu buryo bwa gisirikare. Igisubizo cya Politiki ni cyo cyonyine bishoboka kuri aya makimbirane.”

U Bwongereza bwavuze ko nihatagira intambwe igaragara iterwa, buzahagarika kwitabira inama zo mu rwego rwo hejuru zizajya zakirwa na Guverinoma y’u Rwanda ndetse bukanagabanya ibikorwa bigamije guteza imbere ubucuruzi bwakoranaga n’u Rwanda.

Londres kandi yavuze ko inkunga y’amafaranga yageneraga Guverinoma y’u Rwanda, keretse ubufasha bugenerwa abantu bakennye cyane n’abababaye.

U Bwongereza kandi bwatangaje ko buteganya gukorana n’abafatanyabikorwa babwo mu rwego rwo gufatira u Rwanda ibihano bishya, ndetse bunateguza ko buzahagarika ubufasha bwatangaga mu bijyanye no guhugura ingabo za RDF.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *