Ntawe tuzemerera kudusubiza inyuma- Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Ubwo yasuraga abaturage bo mu karere ka karongi mu Ntara y’Iburengerazuba kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Gicurasi 2016, Perezida Kagame yabatangarije ko nta cyagerwaho nta mutekano uhari by’umwihariko ko ikigamijwe ari iterambere.
New Picture
Aganira n’imbaga y’abaturage, Perezida Kagame yasabye abaturage b’i Karongi gukora ibibateza imbere, ari nako barushaho kugera ku bindi byinshi birenze ibifitwe.
Ati: “Ntawe tuzemerera kudusubiza inyuma.Ibyo nta mwanya tubifitiye.Icyo dushaka ni ugutera imbere, ibyo tumaze kubaka ni byinshi, turashaka gukomeza kubaka ibindi byinshi, birumvikana rero ko tudakwiriye na rimwe kugira uwo twakwemerera kuba yasenya ibyo tumaze kubaka ”.
Aha yakomeje avuga ko imikoranire y’abaturage n’abayobozi mu nzego zitandukanye ari ingenzi muri gahunda z’iterambere, ati: “ Imikorere, ubwumvikane, n’imikoranire y’abaturage n’inzego zitandukanye bigira uruhare mu iterambere”.
Perezida Kagame yaboneyeho kwibutsa abatuye mu karere ka KarongI ndetse n’abandi banyarwanda bose muri rusange ko umutekano ari wo wa mbere kugirango ibyagezweho birusheho kwiyongera aho gusubira inyuma.
Ati: “ Ubu ibimaze gukorwa,amajyambere tumaze kugeraho bijyana n’umutekano nawo tumaze kugeraho, birajyana iteka. Umutekano ubaye muke twasubira inyuma, ntabwo twifuza ibisubira inyuma, turifuza guhora dutera imbere ”.
Yasabye kandi inzego za Leta gufasha abagikennye, anasaba abaturage guhinga no korora kijyambere, byose biganisha ku iterambere rizava muri uwo musaruro ufatika, ati: “ mukore ibibafitiye inyungu ”.
Kuri uyu munsi yaganiriye n’abaturage bo muri aka karere, mu gihe ku munsi w’ejo ku wa mbere nabwo Perezida yari yatashye umushinga “KivuWatt” umushinga ubyaza gaz methane ingufu z’amashanyarazi mu murenge wa Bwishyura muri aka karere ka Karongi, kugeza ubu utanga umuriro wa Megawati 26,2.
Akaba yaratangaje ko Kivuwatt yerekana icyo Abanyarwanda babereyo bagerageza ngo barusheho kwiteza imbere, ati: “ Kivu Watt irerekana icyo tubereyeho nk’Abanyarwanda; turagerageza kugeza dutsinze, Megawatts 26 ntabwo zakemura ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi dufite ariko ziratwereka ko bishoboka”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *