depite_dr_habineza_frank_asanzwe_ari_visi_perezida_wa_komisiyo_y_imibereho_y_abaturage_mu_nteko_ishinga_amategeko_umutwe_w_abadepite

Twarishimye tubona ibisasu Congo yarashe i Gisenyi bisamwa: Dr. Habineza

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Dr. Frank Habineza, yagaragaje ko umutwe wa M23 ufite uburenganzira bwo kwirwanaho; ashimangira ko Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa RDC akwiye kuganira na wo.

Dr. Habineza yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n’umuyoboro wa YouTube witwa Rwanda Sun TV.

Ni ikiganiro yakoze mu gihe u Rwanda rumaze igihe rwotswa igitutu n’ibihugu byiganjemo ibyo mu burengerazuba bw’Isi, birushinja kuba ari rwo rushyigikiye umutwe wa M23.

Kuva muri Mutarama uyu mwaka uyu mutwe wakajije ibitero mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ugenzura ibice birimo imijyi ya Goma na Bukavu.

Bitandukanye n’ibivugwa n’amahanga akomeje kwitirira u Rwanda M23, Dr Habineza yagaragaje ko ikibazo cy’uriya mutwe kireba Congo; bijyanye no kuba abawugize ari abanye-Congo.

Ati: “Kiriya kibazo ni ikibazo cya Congo, ntabwo ari ikibazo cy’u Rwanda. Ni ikibazo gikomoka ku mateka cyane ku bukoloni, kuko twese turabizi ko hari igice cy’u Rwanda n’Abanyarwanda cyashyizwe kuri Congo. Abo bantu barasaba uburenganzira bwo kuba abenegihugu ba Congo, bakagira uburenganzira bwo kubaho n’uburenganzira bwo kuba ku butaka bwabo.”

“Rwose twumva ko Congo ikwiye gukemura icyo kibazo ikareka kucyereka ku Rwanda. Bariya bantu ba M23 bafite uburenganzira bwo kwirwanaho bagaharanira uburenganzira bwabo, kandi turasaba ko Perezida wa Congo kwemera kuganira n’aba bantu bagakemura ikibazo.”

Dr. Habineza by’umwihariko yanenze ibihugu bikomeje gufatira u Rwanda ibihano, agaragaza ko byagashyigikiye ibiganiro hagati y’impande zihanganye.

Ati: “Gufata ibihano ntabwo ari wo muti w’ibibazo, ahubwo umuti w’ibibazo ni uko bashyigikira inzira y’ibiganiro cyane ibi byashyizweho n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Bashikishakize Perezida wa Congo aganire na M23 aho gukomeza kubyegeka ku Rwanda.”

Yunzemo ko ashyigikiye ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwafashe, ati: “Ikindi kandi dushyigikiye u Rwanda rwacu ziriya ngamba rwashyizeho zo kuturinda. Twarishimye tubona hari ibifata ibisasu hariya i Gisenyi. Twebwe dushyigikiye ingamba zashyizweho zo kuturinda ibitero bya Congo n’abaturwanya.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *