Umutwe wa M23 ku wa Mbere tariki ya 3 Werurwe winjiye muri Teritwari ya Mwenga yo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, iba iya gatandatu mu zigize iriya ntara ugezemo.
Amakuru avuga ko ku wa Mbere M23 yarwaniye na Wazalendo mu gace ka Kilungutwe; mbere yo kuzikwiza imishwaro.
Teritwari ya Mwenga M23 yagezemo yiyongereye ku zindi zigize Kivu y’Amajyepfo uriya mutwe wamaze kugeramo, zirimo Kalehe, Kabare, Walungu, Uvira na Fizi.
Kuri ubu Teritwari ya Shabunda n’iya Idjwi ni zo zonyine zo muri Kivu y’Amajyepfo ziriya nyeshyamba zitarinjiramo.


