Burundi: Urwego rw’ubutasi rurashinjwa kwica abantu rukabajyana mu buruhukiro (morgue)

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe ikibazo cy’umutekano muke gikomeje kuvugwa mu Burundi aho bantu bashimutwa nyuma bagatorwa bishwe, kuri ubu biravugwa ko urwego rw’ubutasi rwica abaturage imibiri yabo rukajya kuyishyira mu buruhukiro bw’ibitaro mu rwego rwo kuzimanganya ibimenyetso.
Nk’uko bitangazwa na RPA, ngo imibiri y’abantu 3 bishwe ngo yajyanwe n’urwego rushinzwe ubutasi i Burundi (SNR) mu buruhukiro bw’ibitaro bya Cibitoke, uru rwego rukaba rushinjwa kubica.
Amakuru agera kuri iki kinyamakuru, ni uko imyirondoro y’abo bantu itazwi gusa ngo bakaba barazanwe bishwe ndetse ko bitabaye ubwa mbere, ko bikorwa n’urwo rwego rw’ubutasi hamwe na polisi.
Uwaganiriye na RPA, yagize ati: “imibiri y’abantu 3 bishwe yazanwe ari nijoro hagati ya 22-23h00, bashyizwemo hano (hopital) bahamara iminsi hamwe n’abandi, nta gitekerezo mfite cyaho biciwe nta n’ubwo bazwi”. Yakomeje avuga ko nyuma y’igihe bashyingurwa n’ibitaro nk’ababuze ababo.
Aba bantu bazanwa mu buruhukiro ngo bamwe baba bishwe mu buryo butandukanye abandi barozwe, urwego rw’ubutasi na polisi ngo bakaba batishyuzwa amafaranga y’umurambo baba bazanye mu buruhukiro kugeza igihe ushyinguriwe.
Ku wa mbere w’iki cyumweru ubwo amakuru yari yasakaye hose ko aba bantu bishwe bakajyanwa muri morgue, umuyobozi w’intara ya Rugombo ngo nibwo yatanze itegeko ryo kubashyingura, gusa ngo abashinzwe uburenganzira bwa muntu muri Cibitoke bakaba baratangiye iperereza kuri ibyo.
Mu gihe ubwo bwicanyi bushyirwa ku gahanga ku rwego rw’iperereza, uru rwego cyangwa se polisi nta kintu bari babitangazaho ngo babyemeze cyangwa babihakane.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *