Nyuma yaho umuhanzikazi Fille Mutoni, wo muri Uganda avuzwe cyane mu bitangazamakuru kwandura agakoko gatera SIDA, Kuri ubu bikomeje kugenda bivugwa ko ibiro bye bikomeje kugenda biyoyoka.
Fille yashakanye na MC Kats uzwiho guhinduranya abagore, ibintu ngo byagiye biteza umwuka mubi mu rukundo rwabo , ari naho bahera bavuga ko MC Kats ariwe wamwanduje ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Nk’uko bitangazwa na hwwe.biz ikinyamakuru cyo muri Uganda, ngo kuba avugwaho kwandura SIDA yaba ariyo mpamvu y’igabanuka rya hato na hato ry’ibiro bye nk’uko bikomeje kwibazwaho.
Mu gitaramo cya Weasel na Radio bise “Omwana wabandi” yaririmbyemo abakunzi be batungurwa n’uburyo ibiro bye bikomeje kuyoyoka ndetse bakabibonamo ikibazo gikomeye ku buhanzi bwe.

Mu mwaka w’2005 nibwo Fille yatangiye kumenyekana bitewe n’indirimbo yagendaga akorana n’abahanzi batandukanye bo muri Uganda barimo Goodlife, Ray Signature,….
Mu Rwanda Fille yamenyekanye mu ndirimbo Hello yakoranye na Bruce Melodie, ubu akaba abana na Mc Kats uvugwaho kugira abana barenga 6 yabyaye ku bagore batandukanye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty@Bwiza


