Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yongeye kwibasira u Rwanda, arushinja kuba ari rwo nyirabayazana w’amabi amaze igihe ari mu bihugu by’akarere.
Perezida w’u Burundi yashyize ibi birego ku Rwanda ku Cyumweru gishize, ubwo yari yitabiriye amasengesho y’itorero ryitwa Eglise Vision de JĂ©sus-Christ.
Muri ayo masengesho Ndayishimiye yumvikanye abwira abari bayitabiriye ko mbere y’umwaka wa 1959 nta kibazo cy’ivangura rishingiye ku moko u Burundi bwari bwarigeze buhura na cyo, gusa nyuma iki gihugu kiza kubamo ubwicanyi bushingiye ku moko bitewe n’u Rwanda.
Ati: “Mu Burundi mbere ya 59 nta kibazo twari dufite. Abazungu bari baragerageje kuducamo ibice kugeza ubwo mu 1975 bashyiraho itegeko rikumira Abahutu, ariko biranga kubera ko hari hakiriho umwami w’Abarundi. Ni we wari wungiye ubumwe abo Barundi, n’ubwo abazungu bari gukora iki ntibyari gukunda.”
Ndayishimiye yakomeje avuga ko ubwo bumwe bwanakomeje mu gihe cy’uburegetsi bw’igikomangoma Louis Rwagasore wabaye Minisitiri w’Intebe wa kabiri w’u Burundi; gusa ngo ishyano riza kugwa nyuma ya 1959 bigizwemo uruhare n’u Rwanda.
Yagize ati: “Nyuma ya 59 ni bwo ishyano ryaguye. Ryaguye gute? Aho hakurya mu Rwanda badukanye Abahutu n’Abatutsi baricana. Abatutsi bahunze bahungira i Burundi, ubwo ikibazo cy’Abahutu n’Abatutsi kiba kirabyutse hano mu gihugu cyacu. Abanyarwanda bavuye hariya baje kwanduza Abarundi, Abarundi twanduzwa n’ikibazo kandi mbere twari umwe. Amacakubiri yagiye kujya mu ngiro nyuma ya 59. Abazungu bari baragerageje biranga, nyamara mu Rwanda byari byarakunze.”
Perezida w’u Burundi yanagaragaje ko mbere y’umwaka wa 1996 abanye-Congo na bo bari bunze ubumwe, gusa birangira na bo batangiye gucikamo ibice na bwo bigizwemo uruhare n’u Rwanda.
Ati: “Muri Kivu y’Amajyepfo bose bari baremeye gushyira intwaro hasi baravuga bati ‘turashaka umutekano wa twese’. Umubembe agire umutekano n’Umunyamulenge agire umutekano…Icyo kibazo rero cyagiye kuza mu 1996. Cyari kivuye he? Murumva mu Burundi twakizaniwe mu 1959 bivuye ku byabaye mu Rwanda, abanye-Congo na bo bakizaniwe nyuma ya 96 biturutse ku byabaye mu Rwanda. None u Rwanda, ibi bihugu byacu bijye bibona amabi yose avuye mu Rwanda?”
Perezida Ndayishimiye yahaye gasopo u Rwanda, arusaba kumenya ibibazo byarwo aho kwinjira mu by’igihugu cye, ngo kuko mu Burundi nta Muhutu cyangwa Umututsi uhaba.
Ati: “Twe ntituri Abahutu cyangwa Abatutsi, turi Abarundi. Niba ab’iwabo bayoborera ku moko ibyo birabareba. Kuvuga ngo njyewe negeranyije Abahutu? Njyewe negeranyije, negeranya Abahutu n’Abatutsi bose. Dutewe nababwira nti ‘Abahutu n’Abatutsi mwese tujye ku rugamba twatewe’. Niba bo bayoborera ku bwoko njyewe ibyo ntibindeba, ni igihugu cyabo. Nibareke kubizana iwacu, bareke kubijyana muri Congo. Muri Congo Abanyamulenge ni abanye-Congo. Nibareke kubeshya byose byaje mu 1996 bivuye ku byabaye mu Rwanda.”
Perezida w’u Burundi yagaragaje u Rwanda nka nyirabayazana w’amabi abera mu karere, mu gihe umubano w’ibihugu byombi umaze igihe warazambye.
Icyakora Perezida Paul Kagame yaherukaga gutanga icyizere cy’uko u Rwanda n’u Burundi bishobora kwiyunga.
Ku Cyumweru gishize ubwo yari muri BK Arena yagize ati: “Ba bandi badukolonije, u Rwanda, u Burundi na RDC barabanje bashyira hamwe ibyo bihugu byombi bindi ngo nabyo birwanye u Rwanda. Ariko ibyo biragenda bijya ku ruhande bisobanuka.”
Yunzemo ati: “Sinshaka kubitindaho turagenda dushaka kubana neza na bamwe muri abo babiri mvuze.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe mu cyumweru gishize na we yari yanditse ku rubuga rwe rwa X ko “u Rwanda n’u Burundi biri mu nzira nziza yo guhagarika ubushyamirane no kumvikana, mu gihe ibiganiro bikomeje hagati y’abayobozi bo mu bihugu byombi.”
Kuri ubu hari impungenge z’uko amagambo ya Ndayishimiye ashobora kongera gusubiza ibintu irudubi.


3 Responses
Cyakora, bantu muza mu dilinga n’uyu Neva mumwitondere cane. Jew ndi umurundi, ivy’amoko hano bireze ku buryo bavyanditse mu masezerano ya Arusha. Neva ntabeshe, ntabeshe, agarukirize aho. Niyemere solidaritĂ© yiwe n’abahutu b’I rwanda yemere, qu’il assume pleinement ses responsabilitĂ©s.
Neva ukorana na FDRL urunva yakunvikana nu Rwanda abereste ko Ibyo murimo atabyemere ababishaka na barundi bashonje nabarundi baturiye imipaka bashonje nabakora busenes remorque zica Tanzania ziva mobasqa we asarura amatoni Yi birayi.arabareba mu mitwe yanyu ahubwo nafungura U RWANDA ruhite Rufunga ubucyene nibufata abarundi neza iriya nda ye bazayimena.thx
1. NEVA ashobora kuba abifiteho ubumenyi bucye kuko ntiyagoreka amateka ayazi (byaba ari ubujiji bukabije) kuko izi video tuzakomeza tuzumva no mu myaka myinshi
2. iby’amoko abarundi yabwiraga barabizi neza harimo benshi bajijutse bazi ukuri nuko biagaze ubu
3. twakoronijwe kimwe ‘congo-belge-rwanda-urundi’
4. iri jambo ryambabaje cyane kumva umuntu nka prezida abiba urwango noneho anyuze mu rusengero