4c2932a7-5491-4c1d-b414-ca3d3e17879e

Rwamagana: Baratabariza umukobwa bivugwa ko yakubiswe n’umugore w’umucuruzi uvugwaho kwigamba kumugura

Sangiza iyi nkuru

Abatuye mu Kagari ka Sasabirago, mu Karere ka Rwamagana, barasabira ubutabera umukobwa uvuga ko yakubiswe n’umugore w’umucuruzi akamuvuna ukuguru none akaba arembeye mu nzu.

Uwo mukobwa witwa Ntakirutimana Divine ufite imyaka 22, utuye mu Mudugudu wa Birembo, Akagari ka Sasabirago, Umurenge wa Fumbwe, Akarere Rwamagana, avuga ko ku itariki ya 11 Werurwe 2025, yakubiswe n’umugore w’umucuruzi witwa Wibabara Sophie, amutegeye mu nzira ubwo yatahaga.

Yagize ati ” Hari kuwa Kabiri Saa moya n’igice, nari kumwe na muramukazi wanjye, dutandukaniye haruguru nsanga yikinze mu mibyare, arambwira ngo Divine ndakwica, mpita nirukanka aranyirukankana ankubita inkoni nitura hasi atoragura telefoni yanjye ariruka .”

015f6629 2d5e 4513 9859 c14ed4e174ac

Ntakirutimana akomeza ati” Nagiye kwa muganga i Nyagasambu, banyoherereza i Rwamagana, ngezeyo bampa taransiferi (Transfer ) yo kujya i Gahini, bambwira ko nangiritse cyane ndababara cyane amagufwa yaravunitse .”

Abatuye mu Kagari ka Sasabirago, bavuga ko nyuma y’uko Wibabara ukekwaho gukubita Ntakirutimana akamuvuna ukuguru afunguwe yaguriye abaturage inzoga ndetse bakavuga ko yigambaga ko azakubita n’abandi akabagura.

Umwe mu baturage yagize ati” Reba kugira ngo umuntu umufate araremo, ijoro iri rimwe naryo ridashyitse, urebye inkera yaraje, yishimira ko ngo yatsinze ataburanye ! Ngo ikofi irakora .Ubwe yaravuze ngo ni ukubakubita nkabagura”

Undi muturage yagize ati “Ibyo bavuze byo guserebura, hari amasantire abiri yose buri wese yanywaga icyo ashaka giturutse kuri uwo mugore . Nkutsinze ntaburanye igaragaramo amafaranga, igaragaramo ikimenyane simbizi .”

4c2932a7 5491 4c1d b414 ca3d3e17879e 5c69d015 f1a6 4bd4 8d63 0385fae5ec26 015f6629 2d5e 4513 9859 c14ed4e174ac

Wibabara Sophie, umucuruzi ushinjwa gukubita Ntakirutimana akamuvuna ukuguru aganira na Radio TV 1 yagize ati” ibyo bintu nzi ko biri mu nzego z’ubuyobozi, kandi nzi ko ntaho biragera niyo makuru mfite kurenza ibyo nta kindi natangaza, mwabibaza ubuyobozi.”

Umunyamakuru yagerageje kuvugana na Dr Murangira Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, ariko ntibyakunda .

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *