NBDD27ZMYBPLFM4M2AAAVSZDXA

Abaturage batangiye kugera amajanja Perezida Mnangagwa

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Zimbabwe yitabaje amagana y’abapolisi ngo baburizemo imyigaragambyo abaturage bamaze gutegura basaba ko Perezida Emmerson Mnangagwa w’iki gihugu yava ku butegetsi.

Ni imyigaragambyo yateguwe, nyuma y’uko ishyaka ZANU-PF riri ku butegetsi ritangaje ko rifite gahunda yo kwemerera Mnangagwa gukomeza kuyobora igihugu kugeza muri 2030.

Ni Mnangagwa ugomba kurangiza manda ye muri 2028; ibisobanuye ko ishyaka rye ryifuza kumwongera indi myaka ibiri.

Ku wa Mbere imyigaragambyo yo muri Zimbabwe yitabiriwe n’abaturage mbarwa, nyuma y’uko abapolisi bo kuyiburizamo bari bamaze koherezwa i Harare mu murwa mukuru bagatatanya abigaragambyaga.

Nyuma y’ubwitabire bwo hasi bw’iriya myigaragambyo, uwitwa Blessed Geza ukuriye abigaragambya yanditse ku rubuga rwe rwa X asaba abanya-Zimbabwe “kutaba ibigwari.”

Geza wifuza ko Visi-Perezida Constantine Chiwenga ari we usimbura Mnangagwa, yaherukaga guhamagarira abanya-Zimbabwe “kuzura imihanda” mu rwego rwo gushyira igitutu kuri Perezida akegura.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ku wa Mbere, Polisi ya Zimbabwe igaragara itera abaturage barimo bigaragambya ibyuka biryana mu maso, ari na ko isenya za bariyeri z’amabuye n’ibiti bari bashyize mu mihanda.

Muri amwe mu mashusho kandi hari umugore ugaragara aterana amagambo n’abapolisi bageragezaga kumwirukana.

Uyu muturage yumvikana avuga ati: “Ntaho turi bujye, turaguma hano kuko turi kwigaragambya mu mahoro.”

Undi mukecuru yabwiye ikinyamakuru Citizens Voice Network ati: “Mfite imyaka 63 kandi ubuzima buragoye…ni njye wita ku buzukuru banjye kuko abana banjye batabishobora.”

Uyu yunzemo ati: “Turashaka ko Gen. [Constantine] Chiwenga afata ubutegetsi”, n’ubwo uyu Jenerali ntacyo aratangaza ku byo abaturage basaba.

Reuters ivuga ko usibye i Harare mu murwa mukuru, mu yindi mijyi itandukanye na ho ibikorwa birimo iby’ubucuruzi ndetse n’amashuri yari yafunze imiryango; ndetse n’urujya n’uruza rw’abantu rwagabanutse.

I Harare by’umwihariko umutekano wamaze gukazwa, dore ko ibice bitandukanye by’uyu mujyi byuzuyemo abapolisi ndetse n’imodoka za Polisi zicunze umutekano, mu rwego rwo kuburizamo imvururu zishobora kwaduka.

Emmerson Mnangagwa abanya-Zimbabwe batangiye kugera amajanja, ni Perezida w’iki gihugu kuva muri 2017 ubwo yasimburagak u butegetsi Robert Mugabe wari umaze guhirikwa ku butegetsi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *