La Tropicale Amissa Bongo: Abanyarwanda bagowe cyane n’agace ka gatanu

Sangiza iyi nkuru

Abakinnyi ba Team Rwanda bari mu gihugu cya Gabon bagowe n’agace ka gatanu ka La Tropicale Amissa Bongo, isiganwa ry’umukino wo gusiganwa ku magare rizenguruka igihugu cya Gabon rimaze iminsi itanu rikinwa.

Kuri uyu wa gatanu abasiganwa birukanse intera ireshya na kilometero 82, bava ahitwa Lambarene bari bashoreje agace ko ku munsi w’ejo berekeza ahitwa Bifoun.
Aka gace kegukanwe n’Umunya-Algeria Youcef Reguigui wakoresheje isaha imwe, iminota 45 n’isegonda rimwe. Uyu musore yarushije amasegonda umunani mugenzi we na we w’Umunya-Algaria witwa Yacine Hamza.

N’ubwo agace k’uyu munsi ari ko kagufi ugereranyije n’uduce tune twatambutse, kagoye cyane abasore ba Team Rwanda bari bakoresheje imbaraga ku munsi w’ejo.

Umunya-Rwanda waje hafi mu gace k’uyu munsi ni Uwihirwe Renus waje ku mwanya wa 16, Mugisha Moise waje ku mwanya wa 23, Mugisha Samuel waje ku mwanya wa 37 cyo kimwe na Munyaneza Didier waje ku mwanya wa 42. Ni mu gihe Areruya Joseph wari waje ku mwanya wa kabiri mu gace k’ejo we yabaye uwa 68 kuri uyu wa gatanu.

Umunya-Eritrea Natnael Tesfazion ni we ukomeje kwambara umwambaro w’umuhondo, dore ko yanitwaye neza mu gace k’uyu munsi akaba uwa cyenda. Tesfazion ararusha Umufaransa Levasseur Jordan umukurikiye amasegonda abiri.
Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Nzafashwanayo Jean Claude wa 14 ku rutonde rusange, aho arushwa amasegonda 45 na Tesfazion.

Undi ni Munyaneza Didier wa 15 urushwa n’uriya munya-Eritrea amasegonda 52 mu gihe Uwihirwe Renus wa 18 ku rutonde rusange arushwa umunota umwe n’amasegonda 10. Kabuhariwe Areruya Joseph ni uwa 60 ku rutonde rusange.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *