Mu gihe mu maguriro amwe n’amwe y’ibiribwa hagaragaramo inyama zaba iziseye cyangwa izimbumbe, hari amakuru avuga ko izo nyama zaba ari iz’abapfu Ubushinwa bugurisha muri Afurika, by’umwihariko muri Zambia

Intandaro y’ayo makuru, ni amafoto amaze iminsi acararacara ku mbuga nkoranyambaga aho yerekana amwe mu mabagiro yo mu Bushinwa harimo ibisa n’abantu bakuweho uruhu.
Ubushinwa bwahakanye ayo makuru ko bugurisha inyama z’imibiri y’ abantu bapfuye muri Zambia, ahubwo ko ari ibihuha bigamije kuziba imikoranire myiza n’imihahirane y’Afurika n’Ubushinwa.

Ambasaderi w’Ubushinwa muri Zambia, Yang Youming, yahakanye ayo makuru maze ati

” muri iyi minsi hakomeje kugaragara ibihuha mu binyamakuru bitandukanye bivuga ko igihugu cy’Ubushinwa gikoresha imibiri y’abapfu kikayifunga mu mikebe maze kikagurisha muri Afurika, ariko sibyo ni ikinyoma cyambaye ubusa”
Yakomeje avuga ko abantu bakomeza gukwirakwiza ibyo bihuha , ari ukugirango bakurure urwango rukomeye hagati yabwo na Zambia.

Nk’uko dailymaily ibigarukaho, ngo ayo makuru akomeje gucaracara mu bitangazamakuru, avuga ko Ubushinwa bufata inyama nziza z’indobanure zabazwe ku nyamanswa zabugenewe bakazohereza mu bihugu bikize, naho ibisigazwa n’inyama zavuye ku mibiri y’abantu bapfuye zikoherezwa mu bihugu by’Afurika.



Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


