Biravugwa ko Eddy Kenzo azamurwa n’imbaraga z’abapfumu bo muri Afurika y’Epfo

Sangiza iyi nkuru

Eddy Kenzo amaze kurakarirwa n’abakunzi be nyuma y’aho amaze kwifatanya n’itsinda ry’abaririmbyi biyita abapfumu babarizwa muri Afurika y’Epfo rifatwa nk’imbaraga za Gakondo(Sangoma)
Abafana bakomeje kugenda babonamo Eddy kenzo indi shusho isa n’iyubuyobe bwa Sekibi , nyuma yo kumubona ku mbuga nkoranyambaga ateruye amafaranga benshi bahamya ko ayakura mu bapfumu bo muri Afurika y’Epfo aho amaze iminsi agenda.
Kenzo
Abakurikiranira hafi uyu muhanzi, bavuga ko atari we gusa unugwanugwaho kuyoboka iyo nzira, kuko n’abandi bakire barimo Ivan Ssemwaga ,Gitawo, n’abandi ngo baba ari ho bakura ubutunzi.
Nk’uko bitangazwa na Howwe, ubwo Eddy Kenzo yavaga muri Tanzaniya mu gace kitwa Mutukura ngo yerekeje muri Hoteri ye maze afotorwa ateruye amafaranga apfukamye asa nk’aho hari ikintu atumbiriye.
Ibyo byatumye abakunzi be bahita bakeka ko hari ikindi kibyihishe inyuma maze baherako batangira guhanahana amakuru bibaza niba koko yarayobotse Sekibi
kenzo 1
Marge Sucasa Gal wagize icyo avuga kuri iyi myitwarire yagize ati
”Narakajwe bikomeye n’iyi mico yo gushyira amafaranga ku mbuga nkoranyambaga, gusa nta wamenya ubwo Eddy Kenzo nibwo buryo yahisemo bwo kuba umuntu ukomeye.
Si ubwa mbere uyu muhanzi avuzweho gukorana n’imbaraga z’umwijima, gusa abakunzi b’ibihangano bye bakomeje kuvuga ko aramutse yarayobotse iyi nzira ya Sekibi ko byaba intandaro y’abandi bahanzi benshi kumva ko bagira ibyo bambaza kugirango babone agafaranga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *