30ukraine-briefing-kyiv-mayor-1-1c76-superJumbo

Ukraine ishobora guhara ubutaka kugirango igire amahoro – Meya wa Kyiv

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Akarere ka Kyiv, Vitali Klitschko, yatangarije BBC ko Ukraine ishobora kugomba kureka ubutaka mu rwego rw’amasezerano y’amahoro n’u Burusiya, mu gihe Perezida Donald Trump akomeje koyotsa igitutu ngo guhara ubutaka.

“Kimwe mu bintu bishoboka ni… guhara ubutaka. Ntabwo ari byiza. Ariko kubw’amahoro, amahoro y’agateganyo, ahari bishobora kuba igisubizo, by’agateganyo,” uyu Vitali Klitschko avugana n’iki gitangazamakuru.

Uyu mugabo w’imyaka 53 wahoze ari champion mu iteramakofe wahindutse umunyapolitiki ariko, yashimangiye ko abaturage ba Ukraine “bashobora kutazemera kwigarurirwa” n’u Burusiya.

Ibi yabivuze nyuma y’amasaha make igitero cya misile na drone cy’u Burusiya kibasiye Kyiv gihitanye abantu 12 gikomeretsa abarenga 80.

Ni kimwe mu bitero bikaze by’u Burusiya ku murwa mukuru wa Ukraine muri aya mezi ya vuba.

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangije intambara muri Ukraine mu 2022, kuri ubu Moscou igenzura hafi 20% by’ubutaka bwa Ukraine.

Klitschko ubu ni umwe mu banyapolitiki bakomeye bo muri Ukraine bagaragaza ku mugaragaro ko igihugu cyabo gishobora gutanga ubutaka kugirango kibone amahoro, nubwo byaba iby’agateganyo.

Ubusanzwe ariko, Umuyobozi wa Kyiv na Zelensky ntibavuga rumwe muri politiki. Umuyobozi w’akarere k’umurwa mukuru yashinje inshuro nyinshi perezida n’itsinda rye gushaka gutesha agaciro ububasha bwe.

Kuri uyu wa Kane, itariki 24 Mata, Klitschko aganira na Radio BBC 4 ari mu biro bye i Kyiv rwagati, yavuze ko “ashinzwe umurwa mukuru wa Ukraine”, avuga ko ari “umutima” w’iki gihugu cyugarijwe n’intambara.

Yavuze ko Perezida Volodymyr Zelensky ashobora guhatirwa gufata “igisubizo kibabaje” kugira ngo amahoro agerweho.

Abajijwe niba Zelensky yaba yaraganiriye nawe ku cyakorwa mu gushaka igisubizo, Klitschko yasubije yeruye ati: “Oya.”

Yongeyeho ati: “Perezida Zelensky arabikora wenyine. Ntabwo ari inshingano zanjye.”

Ibi biravugwa mu gihe mu ntangiriro z’iki cyumweru, Trump yashinje Zelensky kubangamira ibiganiro by’amahoro, nyuma y’uko umuyobozi wa Ukraine yongeye kwanga kwemera ko u Burusiya bugumana Crimea, umujyi wa Ukraine wo mu majyepfo wigaruriwe n’u Burusiya mu 2014.

Trump yavuze ko Crimea “bayitakaje mu myaka myinshi ishize” kandi kuri ubu “atari yo ngingo yo kuganirwaho”.

Mu byumweru bishize, Ukraine n’abafatanyabikorwa bayo b’i Burayi bagaragaje impungenge z’ibyo benshi ku mugabane babona nko kurushaho kwegerana guteye amakenga kwa Trump na Vladimir Putin.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *