Diamond nyuma yo kugenda akorana indirimbo n’abahanzi bo muri Amerika harimo NE-YO ,Ubu byamaze kwemezwa ko ari mu bagomba guhatanira ibihembo bya Bet Award bizaba taliki 26 Kamena uyu mwaka i Los Angeles .
Diamond ahamagawe mu bazitabira guhatanira ibi bihembo nyuma y’uko Eddy Kenzo yari yagaragayemo umwaka ushize, bikaba byarabaye kimwe mu bizamura izina rye.

Kuzeguruka bimwe mu bihugu byo mu Burayi akora ibitaramo, ni bumwe mu buryo bwamufashije kwigaragaza, hakiyongeraho indirimbo yakoranye n’ibyamamare, bituma abategura ibyo bihembo bamutekerezaho.
Beyonce na Rihanna ni bamwe mu baje mu myanya 5 ya mbere, ku rutonde rwasohotse muri iki cyumweru, hagakurikiraho Drake abifashijwemo n’indirimbo Hotline Bling hamwe n’indi yakoranye na Rihanna bise “Work” irimo kubica bigacika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Murego Anatty


