Umunya-Tanzania Naseeb Abdul Juma uzwi mu muziki nka Diamond Platnumz, yasabye abakunzi be gutanga ibitekerezo 30,000 kuri poste yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram kugira ngo abone gushyira hanze indirimbo nshya. Ni ubutumwa bwagiraga buti” ibitekerezo 30,000 niba witeguye Simba[Diamond] muri 2020.” Ubu butumwa bwasabaga abakunzi ba Diamond bo hirya no hino ku isi gutanganga ibitekerezo kugira ngo agire icyo abakorera. Uwitwa Queen Darleen yagize ati” Mubwire umuvandimwe wanyu ko ibitekerezo twamaze kubigezaho, [Nitutayibona] turaza ku cyicaro gikuru cya WCB.” Nyina wa Diamond Sandra Sanura na we yasabye umuhungu we gusohora iyo ndirimbo. Ati” Yishyire hanze Simba!” Uyu mubyeyi wa Diamond yabaye asa n’uwongera gukongeza umuriro, abafana ibitekerezo babisukiranya ku bwinshi. Ni yo ya mbere uyu muhanzi agiye gukora muri 2020, nyuma y’izo aheruka gukora zakunzwe nka Baba Lao imaze iminsi ica ibintu, Inama yafatanyije n’umukongomani Fali Ipupa, The One, n’izindi.
Ibihumbi by’abakunzi b’uyu muhanzi uyoboye abandi mu muziki wa Tanzania bahise bafindura icyo Diamond yashakaga kuvuga, batangira kumuhundagazaho biriya bitekerezo.
Iyi ndirimbo nshya y’umuhanzi Diamond Platnumz ntabwo irajya ahagaragara, gusa ishobora kujya hanze mu minsi mike.


